AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi yavuze uko abapasiteri bamusabye kuzajya yiyambika ubusa kugira akurure abayoboke

Umuririmbyi wo muri Ghana yatangaje ko imyambarire ye ndetse n’imiterere ye byamubereye imbaraga zo guhindura benshi mu murimo w’Imana.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wo kuri Internet witwa Zion Felix muri The Uncut Show, uyu muhanzikazi Rhynie Simons yavuze ko umubiri we yuzuye tatouage no gushyira hanze amabere ye igice kimwe abikora kugira ngo bikurure abantu mu itorero rye ndetse ko bifasha mu kugarukira Imana.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ari umukristu wubaha Imana uhora ajya mu rusengero aho aririmba yambaye imyenda ye ikurura abagabo abifashijwemo na pasiteri we.

Uyu Pasiteri we kandi ngo ashishikariza abayoboke be gukoresha ubwiza bwabo kugira ngo bakurure abantu mu rusengero ariko ntibasambane nabo.

Binyuze mu mubiri we, ngo uyu muririmbyi wo muri Ghana yayoboye abantu benshi kuri Kristo. Rhynie Simons akomoka muri Nigeria nubwo yavukiye muri Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger