Amakuru ashushyeIyobokamana

Umuhanzikazi Tonzi yavuze ibigwi Minani Rwema watumye ubuzima bwe buhinduka

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine wamenyekanye cyane nka Tonzi, yashimiye nyakwigendera ufatwa nk’umunyabigwi muri muzika nyarwanda , Minani Rwema, wamufashije akabona uko yiga muri Kaminuza ndetse no mu rusengero yagerayo abantu bakaryana inzara.

Ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Kanama ubwo yari agiye kuririmbira abari bitabiriye igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Minani Rwema.

Mbere y’uko atangira kuririmba, yabanje gushimira Minani Rwema uruhare yagize mu buzima bwe akaba ari uwo ari we uyu munsi nubwo atakiriho, Tonzi yavuze uburyo yabonye amahirwe yo kugendera mu ndege bwa mbere byose abihawe na nyakwigendera Minani Rwema.

Minani Rwema ngo yabimukoreye ubwo yamutoranyaga mu bahanzi bagombaga guserukira u Rwanda muri Ethiopia. Izi zari inzozi ze kuva kera.Nyuma yo kuva muri ubwo butumwa Tonzi ngo yishyuwe amadorali 1000 y’Amerika.

Aya madorali yahinduye byinshi ku buzima bwa Tonzi kuko yahise ajya kwiga muri Kaminuza ya Kigali, mu gihe yari amaze imyaka 3 yarabuze ubushobozi, yanakomeje avuga ko yisirimuye bigezweho yasubira mu rusengero abakirisitu bati ‘Mu izina rya Yesu!’.

Avuga uko byagenze avuye mu butumwa muri Ethipia, Tonzi yagize ati “ Ayo madorali 1000 ni bwo bwa mbere nahise njya mu Gacinjiro, nari ndwaye akabati k’imyenda kariho indorerwamo, icyo gihe nk’umuntu wari uvuye muri misiyo nagombaga kuza nahindutse nza nambaye manto kandi hari hashyushye, icyitonderwa! Nza banyepiye (Kwepiya ni ukogosha ibitsike), mpingutse muri korali bwa mbere bati ‘mu izina rya Yesu!’ wambaye manto urepiye muri 2003?! Ntabwo mubizi ibintu twaciyemo ariko Imana yaduhinduriye amateka.”

Yakomeje agira ati: “Minani yahinduye amateka yanjye mbasha kwiga, ankuramo igisivile, arambwira ngo ‘umuntu uzaguhagarika, uvuye mu butumwa bw’igihugu, akaguhagarika muri korali, uzaze ubimbwire ndi Visi Meya. Ndashima Imana ko Minani yankuyemo izo nyuguti zose zidasobanutse, mbasha no gutangira kwinjiza amafaranga ku ndirimba zanjye kandi icyo gihe Gospel ntiyinjizaga.”

Ibi byose ndetse n’ibindi byinshi, Tonzi yabitangarije mu gitaramo cyiswe “Umurage Nyawo-Minani Rwema Concert indahemuka”cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018 kibera muri Kigali Serena Hotel, cyari igitaramo cyo kwibuka umuhanzi Minani Rwema umaze imyaka 10 atabarutse.

Abandi bahawe ishimwe muri iki gitaramo harimo Munyakazi Jean De Dieu mubyara wa Minani Rwema , undi ni  Aimable Twahirwa nk’umwe mu babanye na Minani wanagize uruhare rukomeye mu gutegura iki gitaramo.

Hashize imyaka 10 Minani Rwema yitabye Imana azize indwara y’umwijima. Yaguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuza. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe harimo iz’ubukwe nka ‘Rubera’, ‘Nyamibwa Icyeye’, ‘Malayika Ange’, ‘Sur La Terre ‘ yakunzwe cyane n’izindi.

Tonzi yavuze ibigwi nyakwigendera Minani Rwema
Twitter
WhatsApp
FbMessenger