AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Marina ari mu bitaro

Marina umwe mubahanzikazi bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda arwariye mu bitaro biherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Nkuko byatangajwe na The Mane Music Label ibicishije ku rubuga rwa Instagram , bashyizeho ifoto ya Marina aryamye mu gitanda kwa muganga ari kumwe na Mupenda Ramadhan [Badrama ] usaznwe uyobora iyi nzu ireberera uyu muhanzi .

Byatangajwe ko Marina arwaye kubera indwara y’igifu ndetse yagize n’ikibazo cy’amaroso ye yaranduye ‘blood infection nkuko Badrama abyemeza.

”Nibyo Marina ararwaye, yafashwe kuwa Kabiri nyuma y’igitaramo yari yagiye kuririmbamo, ejo rero yabyutse atameze neza ababara tujya kwa muganga basanga ni kibazo cya infection yo mu maraso (blood infection), igifu ndetse anafite gazi(gas) nyinshi mu gifu.” Badrama

Kugeza ubu uyu muhanzikazi aracyari mu bitaro gusa ngo arikwitabwaho n’abaganga, biravugwa ko na Safi Madiba nawe yaba arwaye ariko Badrama uyobora The Mane aba bahanzi babarizwamo ntakintu aratangaza kuri Safi gusa we ngo yari arwaye malaria.

Mu minsi ishize  mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hizihijwe isabukuru ya Safi Madiba na Queen Cha bombi babarizwa muri iyi nzu ireberera abahanzi ya The Mane Music Label.

Badrama yatangaje ko Marina ari mu bitaro kuva ku munsi ejo hashize.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger