Amakuru ashushyeIyobokamana

Umuhanzi Zaza watumiwe mugitaramo gikomeye hano mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi -AMAFOTO

Umuhanzikazi ukomeye cyane ku mugabane wa Afurika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Zaza wo muri Afurika y’Epfo,  waje mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘Umunyamateka’ cyateguwe n’umuramyi w’umunyarwanda witwa Billy yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Zaza amaze gusobanurirwa amateka yigihugu cy’uwanda yatanze ubutumwa bwihumure kubanyarwanda ndetse n’isi yose ko ntamuntu ukwiriye kumva ko aruta undi bitewe n’impamvu iyariyo yose byaba ubwoko, ubutunzi, amashuli, akarere nibindi.

Yakomeje avugako abatuye isi bose  nitwiyumva ko turi umwe bizatuma tutagirana amakimbirane azana urwango, ruzana ubwicanyi nkubwabereye Mu Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane.

ZAZA Mokhethi wamamaye  ku izima rya Zaza yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimmo n’iyitwa Calvary yagiye inasubirwamo cyane n’abanyarwanda, yavuye muri Afurika y’Epfo aherekejwe n’umugabo we witwa Mokhethi.

ZAZA Mokhethi wageze bwa mbere mu gihugu cy’u Rwanda, yaje ku butumire bw’umuhanzi Billy, mu gitaramo cyo kumurika album ye nshya yise ‘Umunyamateka’ kizabera muri Kigali Selena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20, ibihumbi 10 ndetse na 5000 mu myanya isanzwe.

Zaza  abarizwa mu  itorero Naledi Apostolic Faith Mission mu mwaka wa  2005 yaje kujya muri Soweto Gospel Choir imwe mu zikunzwe cyane ku isi.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru akigera mu Rwanda, Zaza yavuzeko yanezerewe cyane kugera mu Rwanda aho yiteguye kuzataramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abakunzi be b’abanyarwanda by’umwihariko ku buryo buri wese azataha yanyuzwe.

Umuhanzi Billy watumiye Zaza mu gitaramo cye cyo kumurika album ye yise Umunyamateka, yavuze ko kumutumira muri iki gitaramo ari uko yari asanzwe amukunda cyane ndetse ngo akaba akunze gukoresha indirimbo ze mu kuramya no guhimbaza Imana .

Muri iki gitaramo hazagaragaramo abandi bahanzi nka  Tonzi, Ben naChance ndetse na Brian Blessed.

Iki gitaramo cyo kumurika album yise Umunyamateka kizabera muri Kigali Selena Hotel , kwinjira mu gitaramo ni amafaranga ibihumbi 20 000, ibihumbi icumi 10 000 nibihumbi bitamu 5 000.

Zaza yatumiwe na Billy mu kumurika album umunyamateka

Nkabandi bose Zaza yanditse mu gitabo cyabasuye u rwibutso
Twitter
WhatsApp
FbMessenger