Amakuru ashushye

Umuhanzi wari kuzafatanya na Sauti Sol na Paul Okoye gutaramira i Kigali yasubitse urugendo igitaraganya

Umuhanzi ufite izina rikomeye muri Afurika mu ruhando rwa Muzika , Youssou Ndour, yasubitse urugendo yari kuzamo I Kigali kubera urupfu rw’umucuranzi we.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitrandukanye byo muri Senegal bitangaza ko Youssou Ndour yasubitse urugendo rwe yari gukora aza mu gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center taliki ya 28 Mata 2018 kubera ko uwamucurangiraga gitari yo mu bwoko bwa baze yitabye Imana.

Youssou Ndour yagombaga gufata indege imuzana i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 yari ku rutonde rw’abahanzi bari gutaramira abanyarwanda n’abanyacyubahiro batandukanye bazaba bari mu gitaramo cyo gushikiriza Helen Johnson wahoze ayobora Liberiya kubera imiyoborere myiza yamuranze ubwo yari umukuru w’igihugu.

Youssou Madjiguène Ndour, ni umuhanzi w’umunyabigwi akaba n’umuherwe uza muri batatu ba mbere muri Afurika. Yakoze muzika guhera mu 1970.

Youssou Madjiguène Ndour yari kuzafatanya na Peter Okoye wahoze aririm,ba mu itsinda rya P Square , Sauti Sol, Riderman, Charly na Nina, Mani Martin, Phiona Mbabazi na Yemba Voice bose bakazaba bacurangirwa n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ryahose ku Nyundo.

Iki gitaramo kizaba mu birori byo gushyikiriza Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore wayoboye igihugu cyo muri Afurika igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cy’umwaka wa 2017 kubera imiyoborere myiza yagaragaje. Iki gihembo kizatangwa mu nama izahuriza i Kigali bamwe mu bayobozi bakomeye kuri uyu mugabane, ku wa 27-29 Mata 2018.

Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abayobozi banyuranye barimo abayobozi b’ibihugu binyuranye ku mugabane wa Afurika ndetse na Mo Ibrahim nyiri ubwite uzaba yatanze igihembo, aba bayobozi bose uko bakabaye bazataramana n’Abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku munsi wa nyuma w’iyi nama ni ukuvuga tariki 29 Mata 2018.

Kuva igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cyatangira gutangwa mu 2006, kimaze gushyikirizwa abantu inshuro enye gusa, kuko ubusanzwe gihabwa abahoze ari abayobozi ba za leta na Guverinoma muri Afurika bavuye ku butegetsi, batowe mu binyuze muri demokarasi, bakubahiriza manda zigenwa n’Itegeko Nshinga. Gusa bitewe n’inkubiri imaze imyaka muri Afurika ubwo abayobozi bagendaga bakurwaho batarangije manda, mu myaka itatu ishize cyari cyarabuze ucyegukana kuko uheruka yari Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia, wagihawe mu 2014.

Iki gihembo gitangwa n’umuherwe Dr Mohammed Ibrahim, Umunya-Sudani uzwi cyane mu gucuruza telefoni akagira na Sosiyete y’Itumanaho ya Celtel. Gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu myaka 10, hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 200 by’amadolari uwacyegukanye ahabwa buri mwaka kugeza apfuye. Icyakora aya atangira gutangwa nyuma y’iriya myaka 10. Ahabwa kandi n’andi ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka yo gukoresha mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.

Nyuma yo kuyobora Liberia mu gihe cy’imyaka 12, Ellen Johnson Sirleaf asanze abandi bayobozi bagihawe biyongera kuri Pohamba, barimo Pedro Pires wa Cap Verde (2011), Perezida Festus Mogae wa Botswana (2008) na Joaquim Chissano wa Mozambique (2007). Ibi bivuze ko imyaka ya 2009, 2010, 2012, 2013 na 2015 kitigeze gitangwa bitewe no kubura ugikwiriye nk’uko byatangajwe na Komite ishinzwe gutegura iki gihembo cyitiriwe Mo Ibrahim, ubu ikuriwe na Salim Ahmed Salim.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger