AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Umuhanzi VD Frank n’umukunzi we Uwizeye basezeranye imbere y’amategeko.

Umuhanzi Mugisha Frank uzwi nka VD Frank, yasezeraniye imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Uwizeye Chantal, mu murenge wa Nyarugenge nyuma y’imyaka irenga ine bakundana.

Mugisha Frank(VDFrank) wamenyekanye cyane mu ndirimbo ndetse na filime(Films) zitandukanye, yasezeranye kuzabana akaramata na Uwizeye Chantal uyu munsi ku wa gatandatu italiki ya 4 Ugushyingo, mu muhango wabereye ku murenge wa Nyarugenge, aba bombi bakaba bitegura gukurikizaho gusezererana y’Imana, bikazaba ku cyumweru italiki ya 5 Ugushyingo.

VD Frank utazuyaza mu kugaragaza icyo yakundiye uwizeye Chantal udasanzwe azwi muri showbiz ,yavuze ko Uwizeye Chantal atandukanye mu myitwarire n’abandi bakobwa yamenyanye na bo mbere, ikindi nuko ngo Frank yasanze ahuje muri byinshi na Uwizeye Chantal.

Asobanura uko yiyemeje kubana na Uwizeye Chantal, VD Frank yagize ati “Ngewe ngira imico yihariye ntabasha kumvikanaho n’abandi bakobwa, ariko we yabashije kumenya imico yanjye agendera mu murongo wanjye ndetse turahuza. Atandukanye cyane n’abandi bakobwa namenyanye na bo mbere, arihangana kandi aranyumvira, tugendana ku murongo umwe.”

Byakunze kuvugwa ko VD Frank yakundanye n’umuhanzikazi Dada Cross ukorera muzika ye muri Uganda, ndetse bigahwihwiswa ko bashobora kuzarushinga, gusa byaje kurangira atari ko bigenze.

Dore uko byari byifashe ku murenge wa Nyarugenge, aho VD Frank yasezeraniye imbere y’amategeko na Uwizeye Chantal.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger