AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroPolitiki

Umuhanzi urega Perezida Museveni kumwibira indirimbo yasabye ikintu gikomeye kugira ngo yishyurwe

Umuhanzi wo muri Uganda witwa Richard Kawesa umaze iminsi atanga ikirego cy’uko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamwibiye indirimbo akayikoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2011, yongeye kwitabaza urukiko kugira ngo ahabwe indishyi.

Uyu muhanzi avuga ko Perezida Museveni yakoresheje indirimbo ye atamwatse uburenganzira agerekaho no kuyiyitirira.

Muri Werurwe, Kawesa yari yasabye urukiko rukuru ko rwategeka Museveni kumwishyura indirimbo yamamaye nka “Another Rap” kuko ari we wayanditse akanayitunganya.

Uyu mugabo kandi yanareze Ikigo cya Uganda gishinzwe Kwandika Ubucuruzi kuko cyemereye Museveni kwiyandikishaho Another Rap. Ashimangira ko ari we wakoze iyo ndirimbo agendeye ku magambo y’Ikinyankore yakuye mu ijambo rya Perezida ryo ku wa 9 Ukwakira 2010.

Yandikiye Museveni mu mpera za 2018 amwaka miliyari eshanu z’amashilingi kubera yamwibye umutungo mu by’ubwenge ariko undi yanga kuyishyura.

Ni mugihe Perezida Museveni we avuga ko ari we wategetse ko iyo ndirimbo ikorwa, ibyo bikaba bimugira nyirayo mu buryo busesuye. Avuga kandi ko ‘Another Rap’ yanditswe kuri nimero ya UG/C/2010/25 iri mu izina rye.

Kawesa yatanze ikirego asa urukiko rw’Itegeko nshinga ko rwavanaho ubudahangarwa bwa Perezida Museveni nka Perezida kugira ngo abone kuregwa nk’umuntu usanzwe.

Ati “Uko byagenda kose ubudahangarwa bwa Perezida si ndakumirwa, kuko Perezida ashobora kuba umwe mu baburana mu rukiko rw’ikirenga.”

Ibi abishingira ko mu bikorwa by’amatora, ubwo budahangarwa perezida abuvanwaho hashingiwe ku ngingo ya 104 y’itegeko nshinga, kugira ngo abe yaryozwa amakosa yakoze.

Iyi ndirimbo “Another Rap”yakinwe cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka rya NRM mu matora ya perezida wa Uganda muri 2010 na 2011.

Perezida Museveni yakoresheje iyi ndirimbo ayita iye nyuma y’amatora ubwo yiyegerezaga urubyiruko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger