Amakuru ashushye

Umuhanzi ukomeye cyane muri Kenya yagaragaye ari mu maguru ya Asinah

Umuhanzikazi Asinah ukunzwe kugaragaza udushya twinshi ku mbuga nkoranya mbaga binyuze mu mafoto ashyira ahagaragara nko kuri Instagram ye, ubu noneho yongeye gutangaza benshi aho yagaragaye ku ifoto ahagaze umuhanzi ukomeye cyane muri Kenya Prezzo ari mu maguru ya Asinah.

Iyi foto yagiye hanze ubwo bari muri Kenya mu bikorwa bya Muzika aho yafataga amashusho y’indirimbo  Asinah ari kuhakorera dore ko mu  minsi ishize ni bwo amakuru yavuzwe ko   umuhanzikazi Asinah yerekeje muri Kenya mu bikorwa bya muzika aho yari agiye gukora indirimbo ndetse agatangaza ko bikunze hari n’umuhanzi wo muri Kenya bakorana indirimbo, magingo aya uyu muhanzikazi yamaze kugaragaza ko ari gukorana indirimbo na Prezzo.

Asinah ari gukorana indirimbo na Prezzo

Asinah akigera muri Kenya yabanje kugira ibanga ibikorwa ari gukorerayo bifite aho bihuriye na muzika, icyakora uko iminsi yicumaga niko uyu mukobwa yacaga amarenga ko yaba ari gufata amashusho y’indirimbo ariko atigeze ashaka gutangaza, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga Asinah yaje kugaragaza ko ari gukorana n’umuhanzi Prezzo uyu akaba umunyabigwi muri muzika ya Kenya.

Asinah uri kugaragaza gukorana imbaraga muri muzika ubu ari muri Kenya nyuma yuko yagiyeyo amaze gukora indirimbo ye yise “My number” ndetse akaba yararetse akazi kandi yarafite ahubwo agatangaza ko agiye kumara umwanya munini ari mu bikorwa bya Muzika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger