AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umuhanzi The Ben yavuze ku mukobwa bivugwa ko bari mu rukundo

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki Nyarwanda,yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko ari mu rukundo n’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye yise “Naremeye”.

Uyu musore ahakana aya makuru, yavuze ko nagira umukunzi azamwerekana mu gihe nyacyo.

Inkuru zivuga ko The Ben ari mu rukundo n’uyu mukobwa zatangiye gucicikana ku mbugankranyambaga mu minsi ishize,zivuga ko uyu muhanzi ashobora kuba ari mu rukundo n’uyu mukobwa yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda, abajijwe ku makuru amaze iminsi ahwihwiswa ko we n’umukobwa yakoresheje muri video ya “Naremeye” ari umukunzi we, yahakanye aya makuru avuga ko ari inshuti zisanzwe, nyuma baza guhuzwa n’akazi ngo ntakindi kirenze kiri hagati yabo.

Yakomeje avuga ko n’ababyeyi be bamuhamagaye babimubaza ariko ngo sibyo kuko uriya ari umushuti we bamenyanye bategura akazi bagombaga gukorana nta kindi kihishe inyuma.

Umunyamakuru yakomeje abaza The Ben igihe ataeganya kuzerekanira umukunzi we,avuga ko ateganya kubikora igihe cyabyo cyageze.

Yagize Ati”Igihe cyiza nikigera nzereka abantu umukunzi wanjye. ibintu bica ku mbuga nkoranyambaga mbuga nkoranyambaga n’urukundo, ni ibintu bihabanye kandi bikwiye kuba mambata, urukundo rugomba kuba hagati y’abantu babiri bagakundana igihe cyagera bakabwira ababyeyi nyuma bakabona kubitangaza abantu bose bakabimenya”.

The Ben uherutse gushyra hanze indirimbo nshya yise”Vazi” ubu ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari naho asigaye akorare ibikorwa bye bya muzika.

Reba indirimbo  “Naremeye” ya The Ben

Twitter
WhatsApp
FbMessenger