AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Pamella bagiye mu nyanja y’Abahinde

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki Nyarwanda, n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bagiye mu biruhuko mu birwa bya Maldives biherereye mu nyanja y’Abahinde.

The Ben uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye guhura n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bari bamaze iminsi badahura.

Nk’uko babigaragaje mu mashusho magufi bashyize kuri Instagram, aba bombi bari kubarizwa mu birwa bya Maldives ahitwa Vellasaru.

Aha hantu The Ben na Pamella bari kuruhukira ni muri hoteli iri yonyine ku karwa gato kari mu nyanja rwagati.

Inzu zaho zisakaje ibyatsi, umucanga n’ibiti byinshi by’inganzamarumbo nibyo bitatse ubwiza bwaho.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger