AmakuruAmakuru ashushye

Umuhanzi Ndandambara uheruka kwibaruka arasaba ubufasha

Umuhanzi Nsabimana Leonard wamenyekanye nka ‘Ndandambara Iko Speed’, aravuga ko akeneye umuntu wo gukurikirana inyungu z’umuziki we (Manager) kugira ngo abone ibitunga umwana wa gatatu umuryango we uheruka kwibaruka.

Nsabimana umaze ukwezi yibarutse umwana wa gatatu, yamenyekanye cyane mu ndirimbo iri mu rurimi rw’Ikigoyi yitwa ‘Ndandambara yandera ubwoba’, yamenyekanye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu matora yo mu myaka itatu ishize.

Ndandambara yemeza ko kuva yatura Perezida Kagame iriya ndirimbo ubuzima bwe bwahindutse cyane, gusa akaba akeneye umuntu wo kwita ku nyungu ziva mu muziki akora kugira ngo ukomeze kwaguka.

Yagize ati: “Kuva naririmba Izina rya Perezida Kagame mwamaza nkoresheje indirimbo ‘Ndandambara yandera Ubwoba’, mbona ubuzima bwarahindutse ku buryo mbasha kurera neza umuryango wanjye.”

Yakomeje agira ati: “Ndabamenyesha yuko ndi kwifuza Management yamfasha Muri Iyi busness (ubucuruzi) y’umuziki. Muramutse munamubonye mwazampuza nawe maze nkamusinyira kumbera manager maze tugacuruza ibihangano n’izina bya Ndandambara.”

Uretse indirimbo Ndandambara yandera ubwoba, Nsabimana anafite indi ndirimbo yise “Covid-19 Ndandambara”. Ayiririmba avuga ko Abanyarwanda banyuze muri byinshi bikomeye kandi ko babitsinze bashyize hamwe, akemeza ko ari urugero rwiza rwerekana ko no muri iki gihe bashyize hamwe batsinda icyorezo cya Covid-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger