AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi King James yinjiye mu bucuruzi bw’umuziki

Umuhanzi King James ukomeje kwagura ibigwi mu muziki nyarwanda ndetse usigaye yariyeguriye ibijyanye n’ubushabitsi yamuritse urubuga rushya ruzajya rufasha ababarizwa mu myidagaduro gucuruza ibikorwa byabo.

Ruhumuriza James yatangije urubuga rushya rwo gucururizaho ibihangano by’abahanzi batandukanye harimo n’ize.

Urwo rubuga King James yarwise yzanatalent.com rwamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Ukuboza 2021.

Ku ikubitiro King James yashyizeho alubumu ye ya karindwi yise Ubushobozi izajya hanze tariki 12 Ukuboza 2021.

Ati “Niba Album yanjye yose uyiguze ibihumbi bitanu uzajya wumva izo ndirimbo zose kandi ibihe byose, waba ufite internet cyangwa utayifite uzajya ujyaho wumve izo ndirimbo ariko ntabwo wemerewe kuba wazikuraho ngo uzishyire ahandi.”

King James avuga ko iyi alubumu izaba iriho indirimbo 17, ziganjemo ize gusa kuko izo yakoranye n’abandi bahanzi nka ‘Israel Mbonyi, Ariel Wayz na Bull Dog.’

King James avuga ko yashyize uru rubuga mu rwego rwo gufasha abahanzi kugira icyo binjiriza mu bihangano byabo.

Alubumu ya King James iragura amafaranga ibihumbi bitanu gusa buri muhanzi uzajya ashyiraho indirimbo ni nawe uzajya yigenera igiciro agurishirizaho.

Kwishyura bizajya bikorwa hakoreshejwe amakarita y’ikoranabuhanga na telefone. Ijanisha rito rizajya riguma muri Zana Talent naho andi ahabwe umuhanzi.

Uru rubuga yamurikiye itangazamakuru hariho ibyiciro bitandukanye aho buri muntu wese yafunguraho konte ye ubundi akajya acururizaho ibihangano bye agashyira no ku biciro yifuza.

Mu biriho harimo umuziki, filime, ibiganiro, urwenya hamwe n’imikino. Umuntu wese uzajya ashyiraho ibyo bikorwa bye azajya abanza yumvikane n’ababishinzwe kugirango bamuhe uburenganzira bwo kubikora anagene amafaranga yifuza bitewe nireme aha igihangano cye.

King James avuga ko yifuza ko umuhanzi nyarwanda yazungukira mubikorwa bye cyangwa ibihangano yashyize kuri uru rubuga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger