AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzi King James na Shadyboo batawe muri yombi

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe n’abatari bake Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James na Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shadyboo batawe muri yobi na polisi yo mu karere ka Rutsiro.

Nkuko Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) cyabitangaje ngo King James na Shadyboo ndetse n’abandi bari kumwe bafashwe na polisi ikorera mu karere ka Rutsiro ubwo bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid.

Kinga James na Shadyboo bo bavuga ko barenze ku mabwiriza baje muri ako karere mu bikorwa by’ubucuruzi basanzwe bakora gusa, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’I burengerazuba,CIP Karekezi Bonaventure avuga ko bafashwe bari mu nzu imwe ya Maison de Passage bari mu busabane banywa inzoga.

King James ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya R&B naho Shadyboo we akaba azwi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane hano mu Rwanda.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger