AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Kidum arashinja Label ya ‘The Mane’ kumwiba indirimbo

Inzu ifasha abahanzi ya The Mane nyuma y’ibibazo imaze iminsi igiranye n’umuhanzi Safi Madiba wayivuyemo biravugwa ko ubu ihanganye n’umuhanzi Kidum bazira kumwima uburenganzira ku ndirimbo ‘Mbwira’ yakoranye na Marina ubarizwa muri iyi Label.

Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidum ni umuhanzi wo mu Burundi uzwi mu muziki ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba wakunze no kujya akorera ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda.

Ashinja Label ya The Mane kuba yaramwambuye uburenganzira ku ndirimbo mbwira yakoranye na Marina bakayiyitirira bonyine. Ashinja The Mane kuba yarasabye urubuga rwa You Tube gusiba iyi ndirimbo ku rubuga hanyuma rukayibarekera bonyine nk’uko yabyanditse mu magambo yuzuyemo akababaro yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na Facebook.

Mu rurimi rw’ikirundi yanditse ati “Abantu tumeze gute!? Team ya Marina bahengereye bararonse ivyo barondera kuri njyewe bigira abanyabwenge kwandikira abo muri YouTube ko indirimbo yitwa ‘Mbwira’ twakoranye na Marina ijoro numurango aribo bayifitiye uburenganzira kuri YouTube iwanje irafutwa (irasibwa). Ariko kubera iki abantu mumeze gutyo!? Ivyo twumvikanye murabirenzeko? Murambabaje Vraiment. Ngiye nanje gusaba kuri YouTube yanyu bayikure(ho).”

Kidumu yakomeje yandika ko The Mane ihemukiye umuhanzi Marina ndetse n’abandi bahanzi bakizamuka bagombaga kuzifuza gufashwa nawe kuko batumye atinya kuzagira undi wese bakorana indirimbo kubera icyo yise ‘inda nini’ ku bagize iyi nzu ya The Mane.

Yakomeje ati “Ntimunyivye ivyo nzi gukora. Muri abana kabisa. Uku ni ukwiba. Amajoro twakoranye namwe kugirango indirimbo isohoke , muhengereye muronse ibyo mwipfushije (mwifujije) kuri jewe muciye mubesha YouTube yuko ari jewe ndi umusuma canke (Cyangwa) umujura !!!! Shame on you (isoni kuri mwe).

Amagambo yanditswe na Kidum kuri Facebook ye

Mu magambo make The Mane yasabye ko iyi ndirimbo isibwa kuri Channel ya YouTube ya Kidum kugirango ijye yinjiriza The Mane gusa mu gihe nyamara yakozwe na Marina Afatanyije na Kidum.

Ibi bibaye nyuma y’uko iyi Label isohoye itangazo ryambura uburenganzira umuhanzi Safi Madiba ku ndirimbo zose yari yarakoreye muri iyi Label nyuma yo gutandukana nayo.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger