AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Harmonize agiye kujyanwa mu nkiko

Umuhanzi Harmonize wamamaye mu muziki wo muri Tanzania, ashobora kujyanwa mu nkiko nyuma yo gufatwa yongeye gushishura indirimbo y’umuhanzi w’Umunyakenya witwa Stivo Simple Boy yise “Inauma” .

Uyu muhanzi yashinjwe cyane kwinjirira imbuga z’abahanzi bo muri Kenya agafata ibihangano byabo akabikoresha mu nyungu ze bwite atabanje kubibasabira uburenganzira.

Ibi byavuzwe nyuma y’uko Harmonize yari amaze igihe gito aribwo avuzweho gushishura indirimbo y’undi muhanzi wo muri iki gihugu witwa Magix Enga yise Dundaing, Harmonize ayifashisha akora iyitwa “Uno” yavuzweho byinshi icyo gihe.

Ibi byamenyekanye nyuma ya Video yashyizwe ku rubuga rwa Instagrama na Stivo akiwa na Byzzo The Baddest bafatanyije kuyishyira hanze, bavuga ko bababajwe cyane no kuba indirimbo yabo yaribwe igakoreshwa n’undi muhanzi atabibamenyesheje.

Mu ndirimbo nshya ya Katika Harmonize ‘Hainistui’  yashyize ku rubuga rwa You Tube tariki ya 2Mutarama 2020, mu bice bya nyuma yayo hari umurongo aririmba agira ati:” Inauma lakini itabidi wazoee, aka akaba ari agace ko mu ndirimbo yakuye mu ndirimbo yabo basore yashyizwe kuri You Tube taliki ya 12 Ugushyingo 2019.

Iyi ni inshuro ya kabiri Harmonize ashinjwa kwiba indirimbo z’abahanzi bo muri Kenya. Tariki ya 20 Ugushyingo 2019, indirimbo ye yitwa “Uno” yakuwe kuri You Tube nyuma y’uko umuhanzi  Magix Enga,wo muri Kenya abimusabye nyuma yo gusanga yarashishuye iye yise  Dundaing.

Kugeza ubu ushinzwe kureberera ibikorwa by’umuziki wa Harmonize aracyashakishwa kugira ngo asobanure neza ibikomeje kuba ku muhanzi ashinzwe.

Indirimbo zombi 

https://www.youtube.com/watch?v=u-D5akWispE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger