AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Emmy yagarutse mu Rwanda-AMAFOTO

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nsengiyumva Emmanuel, uzwi nka Emmy yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2019.

Emmy yakiriwe n’abo mu muryango we n’inshuti bari bamaze umwanya munini bamutegerereje ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko icy’ingenzi gitumye aza mu Rwanda ari ubukwe bwa mushiki we umukurikira buzaba kuri uyu wa Gatandatu.

Ati “ Mushiki wanjye afite ubukwe ku wa gatandatu. Umuryango wose uri hano twese twaraje. Tuvukana turi bane niwe mukobwa umwe dufite niyo mpamvu ubona ko twese twahagurutse.”

Emmy aje mu Rwanda nyuma y’uko muri Werurwe nabwo yari ahari ariko akaba yaririnze kwigaragaraza, ibintu yavuze ko byatewe n’uko yari mu bikorwa bireba ubuzima bwe bwite.

Ati “ Kiriya gihe nari mfite iminsi mike, naje mu ibanga n’ibyo nari najemo byari ibanga.”

Abajijwe niba koko yari yaje gusura umukobwa bakundana witwa Joyce Umuhoza, Emmy yanze kubyemeza cyangwa ngo abihakane akomeza kuvuga ko ari ‘ibanga.’

Emmy yatangiye gukundana na Joyce mu mpera za 2017 nyuma y’aho yari atandukanye na Rwagasana Meddy bari bamaranye igihe.

Uretse ubukwe bwa mushiki we, Emmy ateganya gushyira hanze indirimbo ye nshya, ndetse biranashoboka ko yakora ibindi bikorwa bya muzika mu gihe cy’ukwezi kumwe azamara.

Emmy yavuye mu Rwanda mu 2012 ari umwe mu bahanzi bakunzwe dore ko yari mu bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II akagenda atarirangije.

Ageze muri Amerika yaje kongera gukora umuziki, asohora indirimbo zakunzwe zirimo “Ntari Umuntu”, “Ntunsinge” “Wabagahe” n’izindi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger