AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuhanzi Davido yatawe muri yombi azira gusogota umuntu

Amakuru yamaze kujya ahagaragara aravuga ko umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatawe muri yombi nyuma yo gusogota umuntu bari bamaze gushwanira i Dubai.

Ikinyamakuru Naija cyo muri Ngeria dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Davido yari yasinze cyane mbere yo gushwana n’uriya muntu yasogose amuteye ikimene cy’icupa.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Davido yari i Dubai muri leta zunze ubumwe z’Abarabu, aho yari yitabiriye iserukiramuco ryiswe “One Africa Music Festival.”

Naija ivuga ko bijya gutangira Davido ufatwa nk’umuhanzi wa mbere muri Afurika atifuzaga kuvugana n’abafana, hanyuma uriya mugabo yasogose bikarangira akomeje kumuhatiriza ari na byo byabaye intandaro yatumye bashwana bikarangira amusogose.

Uwatewe icupa yitwa  Michael uzwi ku kabyiniro ka Dream Chaser.

Intonganya hagati ya Davido na Michael ngo zabereye muri ascenseur yo mu nyubako ya Crab Market Emirates Financial Towers iherereye i Dubai, biba ngombwa ko uwakomerekejwe ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Davido we ngo yahise yihutira guhunga mu maguru mashya.

Amakuru avuga ko Davido yatawe muri yombi nyuma yo kubura indege imuvana i Dubai.

Abagenga inyungu z’umuhanzi Davido bagerageje gutsinsibiranya amakuru y’itabwa muri yombi rye bavuga ko uyu muhanzi ari i Londres mu Bwongereza, ariko poste ya Instagram bakoze yagaragazaga ko baherereye mu mujyi wa Dubai.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger