AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Cyusa n’umukunzi we bavuze ku bukwe bwabo bitegura vuba

Umuhanzi Cyusa Ibrahim uri murukundo na Jeanine Noach bakomeje kugaragarizanya amarangamutima atandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’aho mu minsi yashize Cyusa yashyize hanze amashusho aryamanye na Jeanine ubwo bari bagiye kwizihiriza isabukuru ye mu Mujyi wa Dubai, ubu noneho bagaragaye ku mbuga amuririmbira banavuga ko bateganya kuzakora ubukwe buzaba nk’igitaramo.

Jeanine usanzwe aba mu Bubiligi na Cyusa bagiye ku rubuga rwa Instagram mu buryo bwa ‘live’ aho uyu muhanzi wari mu muhanda yagendaga aparika imodoka kugira ngo baganirize abantu.

Jeanine yatumuraga itabi ryo mu bwoko bwa shisha mu gihe Cyusa we yari yicaye mu modoka mu mihanda yo mu Rwanda.

Mu minota itari myinshi aba bombi baganiriye bahaye umwanya abantu babaza ibibazo byerekeye urukundo rwabo. Hari uwaje abaza igihe bazakorera ubukwe Jeanine Noach ahita abwira Cyusa ati “Buriya se si muri Stade?”

Undi na we mu gusubiza avuga ko ari ko bimeze, ati “Ubukwe bwacu buzaba ari igitaramo. Ntabwo tuzigera dutanga ubutumire bizaba ari ibirori bizabera muri Stade rwose kuko twifuza kuzishimana n’abantu bigatinda.”

Cyusa yageze aho abazwa n’umukunzi we niba mu rukundo rwabo amubeshya undi asubiza avuga ko ari ikibazo kigoye gusubiza kuko n’iyo byaba ari byo atabivugira ku mbuga nkoranyambaga.

Yamuririmbiye indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Marebe’ ya Cécile Kayirebwa n’izindi hanyuma atumira abantu bashaka gukomeza kuryoherwa no kuririmbirwa na we ko bazajya banyarukira kuri Grand Legacy aho aririmbira mu mpera z’icyumweru akabafata neza.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gukomera mu Ugushyingo 2021 hacicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga za Ibrahim Cyusa na Jeanine Noach, bari kwishimisha ku birwa bya Zanzibar ariko n’ubundi hari hashize iminsi abantu bahwihwisa ko aba bombi baba bakundana biturutse ku magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Bageze mu Rwanda kwiyumanganya byaranze batangira kujya bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko baryohewe n’urukundo.

Habanje Jeanine wanditse kuri Instagram agaragaza ko adatewe ubwoba n’ahazaza kuko afite Cyusa nk’umukunzi we.

Cyusa na we icyo gihe yakoze mu nganzo agaragaza ko impuha zikwiriye gucika, yifashishije ifoto ari kumwe n’umukunzi we usanzwe ari nyirasenge wa Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Nyuma ariko y’ibi byose Cyusa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE yagiye aruma ahuhaho abajijwe igihatse iby’uyu umubano akavuga ko ari umuntu ukomeye ndetse akaba inshuti magara ye.

Mu minsi mikuru yo gutangira umwaka wa 2022 Cyusa ni umwe mu basangiye na Jeanine n’umuryango we ndetse no ku isabukuru ya Nishimwe Naomie iheruka kuba ku wa 5 Mutarama 2022, uyu muhanzi ni umwe mu bantu b’imbere bari batumiwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger