AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Andy Bumuntu yagize icyo avuga ku mubano we n’umunyamideli Kate Bashabe (Amafoto)

Umuhanzi Andy Bumuntu ukinzwe n’abatari bake mu muziki Nyarwanda, yamaze amatsiko abantu bamaze iminsi bamukekaho gukundana n”icyamamarekazi gikunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram ,Kate Bashabe.

Uyu muhanzi yagarutse ku mubano we n’uyu munyamidelikazi Kate Bashabe ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza indirimbo ye nshya yise “Tuzatsinda”,

Ubwo Andy Bumuntu yabazwaga ku mubano we n’umukobwa ukurikiranwa cyane n’banatu basaga ibihumbi 506 kuri konti ye ya Instagram

Andy Bumuntu yasubije agira ati”Umubano wanjye nawe n’ibintu bisanzwe ,tuziranye nk’inshuti ikindi akaba twahujwe n’amashusho y’ndirimbo yanjye ya On Fire nakoreye mu nzu y’uyu mukobwa iherereye kw’i Rebero. “Uretse iyo kandi hari n’indi kate Bashabe yakoze yitwa You and I yakoranye n’abandi bahanzi barimo na Andy Bumuntu.

Iyi ndirimbo “Tuzatsinda” ihuriwemo n’abahanzi 13 aribo Yvan Buravan, Israel Mbonyi, Andy Bumuntu, Clarisse Karasira, Mike Kayihura, Niyo Bosco, Peace Jolis, Kivumbi, Mucyo, Alyn Sano, Jules Sentore, Massamba Intore na Mani Martin.

Andy Bumuntu yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe nyuma y’ibitekerezo binyuranye by’abahanzi bayigaragayemo, nyuma begera RBC nk’urwego rushinzwe kurwanya Covid-19 ibiha umugisha, hanyuma baza no kubona umuterankunga witwa ‘Mastercard Foundation’.

Ati “Ni igitekerezo cyaturutse ku bumwe bw’abahanzi, nyuma yo kuganira; twabiganirije RBC ibiha umugisha, hanyuma tubona umuterankunga tubona kuyisohora.”

Andy Bumuntu avuga ko iyi ndirimbo bahisemo kuyikora nk’inkunga y’umuhanzi mu guhumuriza imitima y’Abanyarwanda bamaze umwaka urenga bahanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ikindi bibandaho muri iyi ndirimbo ni ugusaba abantu kutadohoka ku ngamba zo gukumira iki cyorezo bityo intsinzi ikaboneka vuba.

Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Cedric Gitego.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger