ImyidagaduroIyobokamana

Umuhanzi Adrien Misigaro araye mu Rwanda

Misigaro Adrien, umuramyi akaba n’umuririmbyi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali, yaje kwitabira igitaramo cya mugenzi we Gentil Misigaro usanzwe uba muri Canada.

Izina Adrien Misigaro rizwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo ‘Nzagerayo’, ‘Twarahuye’, ‘Nkwitende’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo Nzaba’ yakoranye na Meddy n’izindi zihembura imitima y’abakirisitu.

Aje mu Rwanda mu rwego rwo gufasha mubyara we Gentil Misigaro uba muri Canada mu gitaramo yise ‘Hari Imbaraga. Uretse isano ry’amaraso banakoranye indirimbo nyinshi zirimo ‘Buri Munsi’, ‘Hano ku Isi’ na ‘Salama.’

Gentil Misigaro we yageze mu Rwanda tariki ya 01 Werurwe 2018, kugira ngo akore imyiteguro ya nyuma y’igitaramo cye kizaba ku cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Adrien Misigaro yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda kandi ko yizeye ko igitaramo kizaba cyiza.

Uyu mugabo umaze guca agahigo mu gukorana indirimbo n’abahanzi b’indirimbo zisanzwe mu gihe hari bamwe babifata nk’icyaha, we yavuze atari ko abibona ndetse ko ashobora no kujya kuririmbira mu kabari.

Ati “Urebye umuhanzi wese ufite ijwi rigera kure njye niteguye gukorana nawe kuko ubutumwa bwiza bushobora kujya n’ahandi hatari mu rusengero kuko niho babukeneye cyane. No mu kabari najyayo ari ukuvuga ubutumwa sinshobora kujyayo gukorera amafaranga.”

Adrien Misigaro yongeyeho ko gukorana n’abahanzi bakora indirimbo zisanzwe bishobora kumufasha kubahindura kuruta uko byamugusha nk’uko bamwe babitekereza.

Misigaro yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yakoraga igitaramo cye cya mbere kuva yajya gutura muri Amerika. Icyo gihe yafatanyije n’abaramyi nka Patient Bizimana na Israel Mbonyi abantu bataha bishimye cyane.

Patient Bizimana (iburyo) na Gentil Misigaro (hagati) bari baje guha ikaze Adrien Misigaro
Aganira n’itangazamakuru

Twitter
WhatsApp
FbMessenger