AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore wo muri Mali yakoze ibidasanzwe yibaruka abana 9 icyarimwe

Umugore wo muri Mali witwa Halima Cisse yakoze ibitamenyerewe ku babyeyi abyara abana icyenda barimo abahungu bane n’abakobwa batanu.

Halima Cisse w’imyaka 25 yibarutse aba bana ku wa 4 Gicurasi 2021, mu bitaro byo muri Maroc aho yari yoherejwe kugira ngo azabashe kwitabwaho neza kubera serivisi zaho z’ubuvuzi ziteye imbere.

Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, Dr Fanta Siby, yatangaje ko uyu mugore yabyaye abazwe ngo kuko bitari gukunda ko abyara mu buryo busanzwe.

Dr Siby yakomeje avuga ko yaba umubyeyi n’abana bose ‘bameze neza’ ndetse ko mu byumweru bike bazasubira muri Mali.

BBC yatangaje ko mbere y’uko Halima Cisse yibaruka yari yabwiwe n’abaganga ko azabyara abana barindwi akaza gutungurwa n’uko abyaye icyenda. Uku kwibeshya ngo gushobora kuba kwaratewe n’uko mu byuma by’ikoranabuhanga harimo abana babiri batagaragaraga bitewe n’uburyo bari bari mu nda.

Nyuma yo kumenya ko Cisse atwite abana barindwi byavugishije abantu benshi kugeza aho Guverinoma ya Mali ifashe icyemezo cyo kumwishyurira ibisabwa byose ngo ajye kubyarira muri Maroc.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger