AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Riderman yamutatse imitoma ku munsi we w’amavuko

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020, umuhanzi Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki Nyarwanda yagize umunsi w’amavuko aho yujuje imyaka 34 y’amavuko, umunsi ukomeye mu buzima bwe dore ko ariwo atangiriraho undi mwaka mushya mu buzima bwe.

Umugore we Miss Agasaro Nadia abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje amarangamutima ye y’ukuntu yishimiye uyu munsi ku mukunzi we, anagaragaza ko urwo amukunda ari nta makemwa.

Uyu mugore yagaragaje ko Ridermana avuze buri kimwe ku buzima bwe kandi ko ahora azirikana ko ari icyuzuzo cy’ubuzima bw’ibyishimo ahorana.

Yagize ati “Ku kugira ntako bisa rukundo rw’ubuzima bwanjye. Uwiteka akomeze akumpere ibyiza byose. Ntiwigeze na rimwe ureka kungira umugore w’icyuzuzo cy’ubuzima ku bw’ibyo nzahora iteka mbizirikana.”

Akomeza ati “Isabukuru nziza rukundo rw’ubuzima bwanjye. Uwiteka akugusheho imvura y’umugisha.” Yashimye Riderman kuko ari we wamwambitse ‘urugori nkunda’.

Si ubwambere Nadia ashimagije umugabo we Riderman, kuko no muri Kanama 2019, yamuvuze imyato amushimira kuba ariwe wamutoranyije akamugira uwe ndetse avuga ko ibyiza bye ari byinshi ku buryo atabasha kurondora mu gihe bamaranye.

Yamushimiye ko amwitaho kandi agakora inshingano ze neza. Yahishuye ko mu rukundo rwa babiri haba ibinyereza urukundo ariko ko urwe n’umugabo we Riderman rukomeza gukomera nk’urutare.

Ati “Imana iguhe umugisha mukunzi. Muri iyi Isi ntihabura ibinyereza umubano w’abakundana gusa nkunda uburyo ibya kagushije uwacu biwukomeza nk’urutare

“Ndahamya ko ari ku bw’urukundo rw’ukuri buri umwe akunda undi n’imbaraga z’Imana yahisemo kutugira umwe.”

Imyaka irenze itanu Nadia na Riderman batangiye ubuzima bushya bwo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.

Imana yabahaye umugisha baribaruka. Amagambo babwirana umunsi ku munsi ashimangira ubudasa mu rugo rw’abo.

Tariki ya 16 kanama 2015 nibwo Riderman yasezeranye imbere y’Imana na Nadia wabaye Nyampinga wa Mount Kenya.
Tariki ya 24 Nyakanga 2015 basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana akaramata.

Nadia yavuze ibyiza umugabo we Riderman amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko
Ubutumwa bwa Nadia ku mugabo we Riderman
Twitter
WhatsApp
FbMessenger