AmakuruAmakuru ashushye

Umugore wa Minani Rwema yahawe ishimwe mu gitaramo cyo kwibuka umugabo we. (+ AMAFOTO)

Mu gitaramo cyiswe “Umurage Nyawo-Minani Rwema Concert indahemuka”cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018 kibera muri Kigali Serena Hotel, cyari igitaramo cyo kwibuka umuhanzi Minani Rwema umaze imyaka 10 atabarutse.

Muri iki gitaramo cyaranzwe no kuririmba umuziki w’umwimerere cyane cyane hibandwa kunjyana gakondo ndetse no kuvuga ibigwi uyu muhanzi Mini Rwema witabye Imana muri Werurwe 2008, azize indwara y’umwijima.

Umulisa Jacky (umugore wa Minani Rwema) yashimiwe n’ababyeyi be bari bitabiriye iki gitaramo k’ ubutwari yagaragaje mu bihe bikomeye yanyuzemo, maze nyina amuha igikombe amushimira uburyo atakojeje umuryango isoni mu gihe yari amaze gupfakara, ahubwo akaguma ku isezerano yagiranye n’umugabo we.

Ise wa Umulisa Jacky yahaye uyu umukobwa we imwe mu nzu z’ubucuruzi ngo izamufashe kwiteza imbere anarere abana be yabyaranye na  Minani Rwema,  aba babyeyi kandi bashimye bikomeye umubyeyi Mariya Yohana uburyo yabaye hafi umukobwa wabo akabasha kumukuza.

Abandi bahawe ishimwe muri iki gitaramo harimo Munyakazi Jean De Dieu mubyara wa Minani Rwema , wemeya kujya mu buhinde akajya kubagwa kugirango igice cye cy’umwijima agihe Minani wari urembye. undi ni  Aimable Twahirwa nk’umwe mu babanye na Minani wanagize uruhare rukomeye mu gutegura iki gitaramo.

Ni igitaramo cyahuriyemo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda , barimo , Maliya Yohana, Mani Martin , Knowless Butera, Andi Bumuntu, Jules Sentore, Yemba Voice, Audia Intore, Munyakazi Deo , n’abandi. muri iki gitaramo kandi buri muhanzi wajya ku rubyiniro yaririmbaga byibuze indirimbo ye imwe, ubundi agaheruka iya nyakwigendera Rwema

Iki gitaramo cyateguwe na “Critical Thinking For Peace.” yanateguye iki gitaramo amafaranga yakivuyemo biteganyijwe ko amwe azahabwa umuryango wa Minani Rwema andi ashyirwe mu kigega cya “Critical Thinking For Peace”

Hashize imyaka 10 Minani Rwema yitabye Imana azize indwara y’umwijima. Yaguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuza. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe harimo iz’ubukwe nka ‘Rubera’, ‘Nyamibwa Icyeye’, ‘Malayika Ange’, ‘Sur La Terre ‘ yakunzwe cyane n’izindi……….

Abagize itorero indahemuka Minani Rwama yabagamo baririmbye indirimbo ‘Ukuri gusa’ indirimbo  y’abakundana
Umulisa Jacky cyangwa se Jacky Rwema umugore wa Minani Rwema
Umugore wa Minani Rwema yahawe ishimwe n’ababyeyi be kubera imyitwarire yamuranze nyuma yo kubura umugabo we.
Umuhungu wa Minani Rwema  witwa Kevin uhagaze iburyo yifatanyije  n’abana bo mu itsinda ‘Urugero Music Academy’ baririmba  indirimbo ‘We Are The World’ ya Michael Jackson
Agasaro, imfura ya Minani Rwema
itsinda rya Yemba Voice
Butera Knowless yaje ku rubyiniro aherekejwe n’umusore witwa Sheja Kaneza warangije mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo
Jules Sentore na Audia Intore wamufashije kuririmba indirimbo za Minani Rwema baririmbye
Mani Martin
Deo Munyakazi uzwiho ubuhanga mu gucuranga inanga gakondo
Andy Bumuntu yahawe umwanya aririmba indirimbo ze ‘Mukadata’ na ‘Ndashaje’
Mariya Yohana wabaye hafi umugore wa Minani Rwama mubihe bikomeye yari arimo byo kubura umugabo
Masamba Intore watozaga Itorero Indahemuka, ni umwe mu batanze ubuhamya kuri Minani Rwema muri iki gitaramo
Aimable Twahirwa wagize uruhare rukomeye mugutegura iki gitaramo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger