AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Bull Dogg yakubise Sandra Miraji bapfa umugabo we

Nelly, umugore wa Bull Dogg yakubise bikomeye Sandra Miraji amuziza kubyinisha umugabo we mu gitaramo cyo kwakira Jay Polly wari umaze igihe afungiwe gukubita umugore we akamukura amenyo.

Byabereye mu kabyiniro ka Wakanda Villa kari Kabeza mu mujyi wa Kigali, hari mu gitaramo cyari kiyobowe na Ally Soudi, iki gitaramo cyabayemo udushya twinshi n’ubusinzi bukabije kuri Bull Dogg na Jay Polly.

Ubwo Bull Dogg yajyaga ku rubyiniro Sandra Miraji yagiye imbere aramubyinisha, umufasha wa Bull Dogg  yabonye Sandra Miraji akomeje kubyinisha Bull Dogg niko gufata umwanzuro wo kujya kwiyama Sandra Miraji.

Uyu mugore ntawamenye aho aturutse afata Sandra Miraji aramusunika arigendera undi na we asigara arwana no guhaguruka nkuko bigaragara mu mashusho Inyarwanda.com yashyize hanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger