AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore ukuze kurusha abandi ku Isi, asanga kurama kwe ari igihano gikomeye yahawe n’Imana

Umucyecuru ukomoka mu gihugu cy’Uburisiya witwa Koko Istambulova ufatwa nk’aho ari we uramye cyane kurusha abandi ku Isi, yavuze ko igihe kirekire amaze ku Isi asanga ari cyo gihano gikomeye Imana yamuhaye mu buzima bwe kurusha ibindi.

Uyu mucyecuru kugeza ubu ufite imyaka 129 y’amavuko nk’uko bimwe mu byangombwa bye birimo Passport bibigaragaza, avuga ko kuba aramye ku Isi ari cyo kintu kimugoye cyane, kuko kuva yatangira kubyiruka yakuriye mu buzima bw’amakuba menshi.

Koku Istambulova atanga ubusobanuro bw’uburyo imyaka ye myinshi yamubereye urusobe rw’ibibazo, yavuze ko kuva yamenya ubwenge yishimye umunsi umwe gusa.

Bivugwa ko uyu mugore yavutse ku italiki ya 1 Kamena 1889, akaba ari yo mpamvu magingo aya ariwe ufatwa nk’aho ari we uramye kurusha abandi bose dore ko umugwa mu ntege amurusha imyaka itandatu.

Mu gihugu cy’Uburusiya, mu gace ka Chechnya, habaye intambara igihe kirekire ituma benshi mu batuye aka gace bimuka ndetse na zimwe mu mpapuro zigaragaza ubusobanuro bw’ibintu n’abantu birangirika ari na yo mpamvu hari bamwe bashidikanya ko imyaka ya Koko ari impimbano.

Gusa hagati aho benshi mu bazi uyu mugore neza, ndetse bamwe bakaba batakiriho bagiye bemeza ko imyaka igaragara ku byangombwa bye ari yo.

The Mirror yanditse ko Koko avuga ko mu buzima bwe yahuye n’amakuba akomeye harimo intambara zitandukanye zatumye amara igihe kirekire mu buhungiro ndetse akahaburira benshi b’ingirakamaro mu bari bagize umuryango we harimo na Sebukwe.

Yavuze ko igihe cyamushenguye umutima kurusha ibindi ari mu kwezi kwa Gashyantare 1944, aho agace bari batuyemo ko mu misozi ya Trans-Causacus katewe abantu bose bagahabwa itegeko ryo kujya muri Gari ya Moshi imwe kugira bajyanywe ahari umutekano.

Koko yavuze ko icyo gihe byari bigoranye cyane kuko ari bwo benshi bahaburiye ubuzima kubera umuvundo w’abantu benshi warurimo, bamwe bagapfa bazize kubura umwuka.

Icyo gihe uwapfaga yajugunywaga hanze imbwa zikamurya kuko bitashobokaga kuba haboneka igihe cyo kumushingura, Koko avuga ko na we yarokotse urwo rupfu kuko yigeze kuburaho umwuka na we agashyirwa mu bapfuye ariko Imana igakinga akaboko agakomeza kubaho kugeza uyu munsi.

Umukambwekazi ukuze kurusha abandi ku Isi Koko Istambulova

Uyu mucyecuru avuga ko yishyimye rimwe mu buzima bwe, ubwo yari abonye ubushobozi bwo kuba mu nzu ye bwite yari yiyubakiye, yavuze ko yari ntoya ariko ariyo afata nk’umutamenywa we w’ukuri ndetse akaba yarayibayemo imyaka igera kuri 60.

Koko kugeza ubu utagifite ubushobozi bwo kubona, avuga ko bitewe n’ibibazo yagiye ahura na byo mu buzima bwe, atishimiye na gato kuba yararamye igihe kirekire ahubwo ko abona ari igihano yahawe n’Imana.

Passport ya Koko igaragaza imyaka afite
Koko afata kurama kwe nk’igihano cy’Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger