AmakuruUtuntu Nutundi

Umugeni yakoze ibidasanzwe mu bukwe bitungura benshi

Uko iminsi ikomeza kugenda yicuma ni nako kuri uyu mubumbe dutuyeho hakomeza kugenda habera ibintu byinshi bitandukanye yaba ibyiza ndetse n’ibibi, aho abantu basigaye batungurana cyane bagakora ibintu bitangaje cyane ndetse binakunda kwibazwaho n’umubare munini w’abantu.

Mu gihugu cya Nigera, hagaragaye inkuru y’umugeni watunguye abantu benshi cyane bari bitabiriye ubukwe bwe ndetse n’abandi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho yashyizwe hanze amugaragaza yakambije impanga, isura yayihinduye nk’iyi ntare umugabo we arimo gukora ibishoboka byose ngo amusetse ariko amubera ibamba.

Uyu mugeni wari uhagaze hagati y’abantu benshi bari batashye ubukwe bwe, yari arakaye cyane aho kugira ngo yishimire ko agiye kurongorwa, byatunguye umugabo we cyane maze atangira kumunyanyagizaho amadolari wenda ngo arebe ko yacururuka agaseka ariko akomeza gukambya impanga ibintu byatunguye abantu benshi cyane.

Uyu mugabo we yafashe amafaranga menshi atangira kuyamunyanyagizaho kugira ngo amushimishe ndetse yagiye anyuzamo akanamwongorera ariko uyu mugeni yakomeje gufunga umutwe ntiyigera aseka n’agato.

Abantu benshi batunguwe nibyo uyu mugeni yakoze ndetse bibaza ku myitwarire y’uyu mugeni ariko benshi mu bakomoka mu gihugu cya Nigeria, batangaje ko biriya uyu mugeni yakoze ari imigenzo yo mu gihugu cyabo bisanzwe biranga abageni.

Umwe mu babonye iyi video ku mbuga nkoranyambaga,yagize ati “Abagore bo mu muco wa Ijaw ntabwo bajya baseka kugeza igihe umugabo ashyizemo imbaraga akamusetsa.Umugabo akora ibishoboka byose ndetse n’abandi bakamufasha kugeza asetse.”

Undi yagize ati “Abagore bo mu bwoko bwa Ijaw ntabwo bemerewe guseka iyo umugabo ari kubanyanyagizaho amafaranga.Uko umugore arushaho gufunga isura niko umugabo arushaho kumumenaho amafaranga.”

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger