AmakuruUtuntu Nutundi

Umugati watumye abapolisi barasa urufaya rw’amasasu

Abapolisi babiri bo muri Kenya bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Marsabit nyuma yo kurasa urufaya rw’amasasu mu kirere biturutse ku makimbirane yasembuwe n’umugati wagurishijwe umukunzi w’umwe muri bo kandi warangiritse.

James Mugo na Peter Gachuru barashe amasasu menshi mu kirere mu buryo bwo kwirukana abaturage bo mu gace ka Shauri Yako Estate mu Mujyi wa Marsabit, nyuma yo guterana amagambo n’umukozi w’iduka.

Umuyobozi wa Polisi yo muri Marsabit, Steve Oloo, yatangaje ko abo bapolisi bagiye mu rugo mu masaha y’akazi. Muri icyo gihe umwe muri bo yasanze umukunzi we yatewe agahinda no guhabwa umugati wangiritse.

Nation yanditse ko yavuze ko umucuruzi yanze kumusubiza amafaranga ye amaze kumwereka ko igicuruzwa yashakaga kumuha nta buziranenge gifite.

Oloo yavuze ko “Ibi ni ugukoresha nabi ububasha bahawe kuko aho kurinda abaturage, barashaka kubahungabanya.’’

Abapolisi babiri batawe muri yombi baracyacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Marsabit mbere yuko Komite ishinzwe ikinyabupfura iterana ikabafatira ibihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger