AmakuruUtuntu Nutundi

Umuganga yaciwe akayabo nyuma yo kwemera ko umwana avuka afite ubumuga

Umukobwa witwa Evie Toombes w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Lincolnshire, mu Bwongereza yatsinze urubanza ’rwo kubyarwa mu buryo bubi’ yarezemo umuganga wa nyina ko yemeye ko avuka.

Evie wavutse afite uburwayi bw’uruti rw’umugongo rutuma adakura neza bwitwa lipomylomeningocoele yavuze ko muganga yananiwe gutanga ubufasha bw’ingirakamaro bwari kumurinda ubu burwayi ataravuka.

Uburwayi bwitwa lipomylomeningocoele (LMM) buturuka ku kibazo cy’uko uruti rw’umugongo rwanze gukura igihe umwana akiri mu nda ya nyina.

Evie yatanze ikirego cyo “gusamwa nabi” arega muganga wa nyina, Dr Philip Mitchell wananiwe kumwandikira imiti y’ingenzi kugira ngo avuke ari muzima byamuviriyemo kuvukana uburwayi bukomeye. Avuga ko uyu muganga yananiwe kubwira nyina gufata folic acid mbere yo kumutwita.

Umucamanza Rosalind Coe QC yemeje ko iyaba nyina wa Evie, Caroline, yarahawe inama kare, yari kwirinda kugerageza gusama cyangwa se agahabwa ubuvuzi kugira ngo nasama azabyare umwana muzima.

Mu rubanza rwe ,Uyu mucamanza yagize ati: “Icyo gihe, nasanze Madamu Toombes atari atwite igihe yagishaga inama Dr Mitchell.

Ntabwo yagiriwe inama yo gukurikiza amabwiriza yo gufata Folic Acid mbere yo gusama no mu byumweru 12 bya mbere byo gutwita. ”

Dr Philip Mitchell yahakanye ibyo aregwa,avuga ko yahaye Caroline ’inama nzima.

Madamu Caroline we yagize ati: ’’ Yambwiye ko atari ngombwa. Nagiriwe inama y’uko niba narariye indyo yuzuye mbere, ntagomba gufata aside folike. ’’

Evie yamaze iminsi myinshi yarashyizwemo amatiyo amara amasaha 24-ku munsi akora kugira ngo abeho.

Mu cyemezo cy’urukiko rukuru rwa Londres cyafashwe ku wa gatatu, tariki ya 1 Ukuboza, umucamanza Rosalind Coe QC yashyigikiye ikirego cy’uyu mudamu kandi amusabira indishyi nyinshi z’akababaro.

Nk’uko NYPost ibitangaza, abunganira Evie bavuze ko amafaranga uyu mudamu akeneye atarabarwa ariko ko ari menshi kuko agomba kumwitaho mu buzima bwe bwose.

Uyu mukobwa Evie akina imikino yo kwiyerekana basimbuka aho ahatana mu bafite ubumuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger