AmakuruUtuntu Nutundi

Umuganga n’umuforomokazi bahagaritswe Kubera guterera akabariro mu bitaro bakabongamira abarwayi

Umuganga n’umuforomokazi bahagaritswe kubera guhungabanya umudendezo w’abarwayi bashinzwe kwitaho,ubwo bakoreraga imibonano mpuzabitsina mu bitaro,urusaku rwabo rukumvikana mu macumbi y’abarwayi.

Ibi byabereye mu bitaro bya Tabora, muri Tanzaniya.

Nk’uko amakuru abitangaza, aba bakozi bombi bashinzwe kuvura, bari bamenyereye kwirengagiza ko abarwayi babo bahari,bagaterera akabariro mu nyubako imwe yo muri ibyo bitaro,urusaku rwabo rukabangamira abarwayi.

Ikinyamakuru Mwananchi.co.tz cyavuze ko abarwayi bari mu cyumba kiri hafi y’aho aba baganga batereraga akabariro barambiwe iyi myitwarire yabo,bahita bajya kuregera abayobozi b’ibitaro.

Ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo, Komiseri w’akarere ka Kaliua (DC), Paul Chacha yagiranye inama n’abakozi b’ubuzima, aho yatangaje ko bahagaritse abo bakozi bombi.

Yagaragaje ko hashyizweho komite ishinzwe imyitwarire kugira ngo ikore iperereza kuri iki kibazo kandi ko raporo yayo izagaragaza ibihano byafatirwa uyu muganga n’umuforomokazi.

Yavuze ko ibitaro bitazakingira ikibaba aba bakozi bashinzwe ubuzima bagaragaje imyitwarire idahwitse igihe iyi komite izasanga bahamwa n’icyaha.

Bivugwa ko ibi bitaro byavuzwemo aba baganga,no mu minsi yashize byabaye igitaramo nyuma y’aho umwe mu baganga babyo akuyemo inda mu buryo butemewe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger