AmakuruImyidagaduro

Umugande Fik Fameica na Bruce Melodie babuze abo baririmbira mu gitaramo cyagombaga kubera I Rubavu

Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje ni bwo Bruce Melodie na Fik Fameica bari gutaramira abatuye I Rubavu mu gitaramo bise Summer Beach Fest gusa ariko iki gitaramo nticyabaye kubera ko abantu babuze.

Abateguye iki gitaramo bo bakoze ibyabo hakiri kare, bashyize ibyuma aho byagombaga kuba biri biteguye ko abantu baza ubundi bakaryoherwa n’umuziki dore ko abatuye I Rubavu bakunze kwizihirwa n’ibirori. Abari bateguye iki gitaramo, bategereje abantu amaso ahera mu kirere kuko haje abantu mbarwa ndetse na bo bageze aho barigendera bituma igitaramo kitaba nkuko byari biteganyijwe.

Byatugoye ko twavugana n’abateguye iki gitaramo ariko hari amakuru avuga ko byatewe ahanini n’imitegurire mibi yabo ku ruhande rw’abagiteguye I Rubavu ndetse n’abanya-Kigali bari bafite mu nshingano iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo kitahaye n’igiceri cy’ijana abagiteguye, byari ibihumbi icumi (10 000 Frw). Bakeya cyane bishyuye bakinjira ahagombaga kubera igitaramo batashye bijujuta dore ko bavugaga ko aya mafaranga ari na menshi.
Fik Fameica wari gufatanya na Bruce Melodie wanatwaye Primus Guma Guma Super Star, ari mu bakunzwe cyane mu karere bakora injyana ya Hip Hop.

Fik Fameica wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Property’, ‘Tubikole’ ft Vinka,‘Born 2win’, n’izindi ndirimbo nyinshi zigezweho ni ubwa mbere aje mu Rwanda.

Uyu mugande yari yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 6 Nzeri 2018
Abantu barabuze iki gitaramo nticyaba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger