AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yatawe muri yombi abeshya ko ari Captain mu barinda Perezida ngo ahabwe serivise

Innocent Nyirigira watawe muri yombi na Polisi y’igihugu yiyitirira umwe mu barinda umukuru w’igihugu, Umu-GP (Garde Presidentielle) ndetse akaniha impeta atakoreye,  yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa kane.

Uyu mugabo wari utwaye imodoka yagera mu mujyi ahazwi nko kwa Rubangura urugi rwe rukagongwa n’indi modoka bakananirwa kumvikana byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi.

Abapolisi babajije Innocent Nyirigira icyo akora abasubiza ko ari Captain mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, aba-GP.

Nyuma uyu mugabo yaje kubazwa ikarita arayibura avuga ko yiyitiriye uru rwego kugira ngo ahabwe serivisi yihuse ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye itangazamakuru ko ari ikibazoo gikomeye kubona umuntu atinyuka kwiyitirira urwego adakoramo, ahubwo ko aho kurwiyitirira yasaba kurujyamo mu buryo bwemewe n’amategeko

Ati: “ Kwiyitirira rw’umwuga wemewe n’amategeko ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Abantu bamenye ko serivisi zose ari ubuntu kandi buri wese ayemerewe nta kindi kintu kigendeweho.”

CIP Marie Goretti Umutesi yasabye abaturage kujya bagira amakenga mu gihe hari umuntu ubabwira ko akorera urwego runaka bagatangira amakuru ku gihe.

Dosiye ya Innocent Nyirigira yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger