AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yahindutse inka nyuma yo gusambanya umugore w’abandi

Umugabo utavuzwe amazina n’indi myirondoro ye yafashwe videwo yahindutse inka ndetse ari no kwabira nkayo nyuma yo gusambanya umugore w’abandi.

Muri videwo iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yagaragaye yicaye hasi, arira. Amaguru ye yari yahindutse ink’ay’inka, kandi yari amaze kuzana umurizo, wizunguza inyuma.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Face of Malawi na iHarare abitangaza,uyu mugabo yariraga nk’umuntu, ariko yazamura ijwi akabira nkinka.

Ubwo yari yicaye hasi, itsinda ry’abantu ryamukikije rikorakora ku maguru ye yari yahindutse ibinono by’inka,bamwe bafata amashusho y’ibi bintu bidasanzwe kandi bitangaje. Bakoraga ibishoboka bagafata amashusho y’umurizo we n’ahandi yabaye nk’inka.

iHarare yavuze ko itakwemeza niba ayo mashusho ari ukuri kuko nta bisobanuro byerekana aho yafatiwe byatanzwe. Ariko ajya gusozwa,humvikanye umugabo ufite imvugo yo muri Afrika y’uburasirazuba asobanura ibyabaye.

Yagize ati “Uyu musore yarozwe ahinduka inka nyuma yo kuryamana n’umugore w’undi mugabo. Mbabajwe n’uyu musore ariko reka ibi bibe isomo ku bantu bakunda gusambanya abagore b’abandi. Hanze hari nyinshi zabuze abagabo.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger