AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo wanjye anca inyuma none nanjye hari umugabo urikuntereta nanjye mbikore cyangwa? Mungire inama

Muraho neza nshuti zanjye?

Mpisemo kwandika mbagisha inama yananiye kwigira bitewe n’ibyo nzi mu mibanire yanjye n’umugabo wanjye itazwi na buri wese kuko akenshi biza ari ibanga ry’urugo kandi buri kimwe nticyamenyekana.

Ubusanzwe ndi umugore mfite umugabo n’abana babiri, imfura ifite imyaka 9,ukurikira akagira imyaka 4, kuva nashakana n’umugabo wanjye,nabayeho ntishimye bitewe n’ukuntu atigeze amenya ko yubatse ngo acike kuri zimwe mu ngeso yagiraga akiri umusore.

Kuva nashakana nawe, yakomeje kujya gutereta abandi bakobwa ndetse n’abagore bagenzi banjye ntabasimbuka kuko aba yumva ko kubikora kwe ntacyo namutwara uretse kuba nitwa umugore we gusa asiga mu rugo akaba azi ko arataha akahansanga.

Akenshi nagerageje kumuganiriza ko ibyo akora bimbabaza, ambwira ko twamenyanye akuze ngo kandi ibyo akora arabizi kuko si igitambambuga, yambwiye ko ingeso atakosowe na nyina umubyara atarinjye waza mu buzima bwe kumuhindura akuze.

Nagerageje kwihangana kuko kubaka burya rimwe na rimwe bisaba gukomeza umutsi, ariko uko yagiye abikora kenshi niko narushagaho kunanirwa kwihangana kandi na we ingeso yarakuze ntiyongera gutinya no kubinkorera mu maso mbibona.

Namuregeye inshuti ze bagendana,nazo nsanga ninko kuregere umudayimoni shitani,kuko nabo nasanze ari kimwe ngo gahunda yabo ari ukurya ibyana kuko ngo nta kurama kudapfa kandi ngo nta myaka 100bateze kugezaho.

Bansubije gutyo ndazungerera pee, gusa icyambabaje cyane ni uko n’ibyagatunze umuryango,yabimariraga mu ndaya no mu bakobwa atereta ababeshya urukundo atagira yo kanyagwa.

Nubwo yabikoraga ngaceceka, ariko burya nanjye hari abanyegeraga bakanterata nkabahakanira kuko numvaga ko nubatse nta mpamvu yo gusubira inyuma ngo nkore ibyo ntashyize mu masezerano y’umubano wanjye n’uyu mugabo.

Narongeye musaba ko twaganira,mubwira ku kibazo cye,arambwira ngo ndeke gukomeza kumubera ikigeragezo,ngo niba nanjye ndambiwe nzabikore muhime.

Kugeza ubu sinababeshya,mu rugo rugeze ku rwego rwo kuburara kandi mfite umugabo w’umucuruzi abenshi bakunda kwita Bossi Bossi!!!!

Ejo bundi hari umugabo w’umukire wansabye ko twakwikundanira kuko asanzwe azi n’agahinda kanjye kumwemerera no kumuhakanira birananira ari yo mpamvu nahisemo kubagisha inama y’uko nabigenza.

Inama murangira ndayemera kuko muri ab’agaciro gakomeye kuri njye. Murakoze cyane!!!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger