AmakuruImikino

Umufana wa Messi wo muri Kerala yahisemo kwiyahura nyuma y’uko Argentina inyagiwe na Croatia

Polisi yo mu gace ka Kerala gaherereye mu majyepfo y’Ubuhinde ikomeje gushakisha umusore witwa Dinu Alex waburiwe irengero nyuma y’umukino w’igikombe cy’isi ikipe y’igihugu ya Argentina yanyagiwemo na Croatia ibitego 3-0.

Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko wari usanzwe ari umufana ukomeye wa Argentina yavuye mu rugo iwe aho yari atuye mu gace ka Kottayam kuri uyu wa gatanu, nyuma y’uko Argentina yari imaze gusebywa na Croatia, asiga urwandiko ruvuga ko agiye kurangiza ubuzima bwe.

Polisi yo muri aka gace ivuga ko urwandiko yasanze mu cyumba cy’uyu musore rwavugaga ko Argentina yatumye ata umutwe, bityo ko agiye kurangiza ubuzima bwe.

Polisi ikomeza ivuga ko ifatanyije n’inzego zishinzwe ubutabazi bari gushakira mu mugezi wo muri ako gace, nyuma y’uko imbwa ishinzwe guhura zibayoboreye ku nkombe z’uwo mugezi zikaba ari ho ihagarara.

Se w’uyu musore yavuze ko yari umufana ukomeye cyane wa Lionel Messi usanzwe uri Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina ifite inota rimwe magingo aya mu mikino ibiri y’itsinda, akaba ari imikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu Burusiya.

Argentina kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma mu tsinda ryayo irasabwa byibura gutsinda Nigeria mu mukino wa nyuma w’itsinda bafitanye kugira ngo igere muri 1/8 cy’irangiza, gusa nanone igasenera ko Croatia itsinda Iceland cyangwa bakanganya.

Papan wa Alex avuga ko umuhungu we yari umufana ukomeye cyane wa Messi.
Messi nyuma yo kwandagazwa na Croatia.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger