AmakuruInkuru z'amahanga

Umucamanza yategetse ko umurambo wa ‘Perezida Mugabe’ utabururwa

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe wapfuye mu mwaka wa 2019 afite imyaka 95 y’amavuko, kuri ubu ibye byongeye kugaruka mu nkiko aho bategetse ko umurambo we utabururwa.

Robert Mugabe  yashyinguwe iwabo mu gace kitwa Kutama. Ubu Umwe mu bacamanza b’i Harare muri Zimbabwe yategetse ko umurambo wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe utabururwa ugashyingurwa mu irimbi ry’igihugu.

Robert Mugabe yari yarashyinguwe mu isambu ku ivuko ahitwa Kutama.

Uwo mucamanza yavuze ko ishyingurwa rya Robert Mugabe ryabaye mu buryo budakurikije amategeko bityo ko agomba gutabururwa agashyingurwa mu irimbi rya Leta mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu y’aho akomoka kandi ngo ntibyari bikwiye.

Uyu mucamanza yategetse ko abo mu muryango we n’abandi babifitiye ububasha bahabwa n’amategeko  gutaburura umurambo we bakamushyingura mu buryo bwemewe na Leta ya Zimbabwe aho gushyingurwa mu isambu y’iwabo ku ivuko.

Abo mu muryango wahafi  wa Mugabe bamaganye icyo cyemezo cy’urukiko bavuga ko bahisemo kumushyingura ku ivuko kuko ngo yavuye ku butegetsi mu buryo atishimiye bityo ko nawe atifuzaga gushyingurwa ahantu ha Leta.

 Mugabe yapfuye mu mwaka wa 2019 afite imyaka 95 y’amavuko. Yashyinguwe iwabo mu gace kitwa Kutama.

BBC yanditse ko Umuryango wa Mugabe wajuririye icyemezo cy’urukiko ariko narwo rwanga kuva ku izima.

Bivugwa ko abawugize bateganya kuzajuririra mu rundi rwisumbuyeho.

Perezida Mugabe Robert yayoboye Zimbabwe guhera mu mwaka wa 1980 ageza mu mwaka wa 2017, ubwo abasirikare bamukuraga ku butegetsi ariko akomeza guhabwa icyubahiro nk’intwari ya Zimbabwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger