AmakuruUtuntu Nutundi

Umucamanza ukomeye muri Afurika y’Epfo yishwe n’inzoka muri Zambia

Umucamanza ukomeye muri Afurika y’Epfo uzwi ku izina rya Anton Steenkamp yitabye Imana nyuma yo kurumwa na zimwe mu nzoka z’inkazi mu gihugu cya Zambia ubwo yari mu kiruhuko muri iki gihugu hamwe n’umuryango we.

Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko yarumwe n’inzoka zo mu bwoko bwa mamba zigira ubumara bukomeye cyane bimuviramo gushiramo umwuka ejo kuwa Mbere taliki ya 20 Gicyrasi 2019.

Umuvandimwe we bari bari kumwe mu karuhuko muri iki gihugu, yatangarije News24 ko ibyabaye kuri Steenkamp ari agahoma munwa ndetse ko atarashobora kubyiyumvisha neza bitewe n’ibihe bari barimo muri iki gihugu.

Avuga ko nyuma yo kubona ko yishwe n’inzoka, byatumye asa n’utaye ubwenge.

Yagize: ” Twumiwe. Twabuze icyo tuvuga. Yari umugabo w’igitangaza kandi wita ku muryango we cyane.Yakomeje avuga ko umugore we Katarina bari kumwe we akiri muri Zambia aho bari bajyanye kuruhukira.

Yakomeje avuga ko bahuye n’iyi kirogoya mu gihe bari mu byishyimo by’ubutembere muri icyo gihugu.

Umwanditse wa News24, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse avuga ko nyakwigendera yari umuntu uzwiho kuba umuhanga,acishamake ajyana neza n’igihe kandi azi kubanira neza abantu.

Mamba ni imwe mu nzoka zifite ubumara bukomeye cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger