AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umubiri wajye urananiwe nicyo gihe nkasezera burundu gukina umupira w’amaguru

Umukinnyi wa mbere mu bakina inyuma muri Premier league ndetse ufatwa nk’inkingi za mwamba za Arsenal dore ko ari nawe uyobora bagenzi be mu kibuga ndetse no hanze yacyo nka Kapiteni Per Mertesacker agiye gusezera burundu gukina umupira w’amaguru.

Ku myaka 33 uyu mugabo yamaze guhishura ko azahagarika mu gihe cyavuba gukina maze akagana inzira y’ubutoza dore ko azatangirira ako kazi muri academy ya Arsenal mu mwaka wa 2018-2019.

Mertesacker wavuze ko abenshi bamubonamo umusaruro mwinshi muri uyu mwaka w’imikino nyamara we yiyumvamo umunaniro ibi yabitangarije umunyamakuru Del Spiegel ko vuba aha aho kugirango yicare ku gatebe ka basimbura agomba guhagarika gukina ahubwo akagana iyubutoza.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’ubudage wavutse mu 1984 mu kwezi kwa Nzeri tariki ya 24 nabibutsa ko yari mu ikipe y’igihugu cy’ubudage yatwaye igikombe cy’isi cya 2014.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger