AmakuruAmakuru ashushye

Umubiri wa Étienne Tshisekedi ugiye gusubizwa muri Congo

Étienne Tshisekedi wa Mulumba wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’ igihe kirekire akaba na se  wa Perezida , Felix Tshisekedi, byemejwe ko umubiri we usubizwa i Kinshasa ku wa 30 Gisurasi 2019.

Étienne Tshisekedi nyuma y’imyaka isaga ibiri aguye mu Bubiligi azashyingurwa mu cyubahiro ku wa 1 Kamena 2019 nk’uko umuvandimwe we Gérard Mulumba yabitangaje .

JeuneAfrique ivuga ko  gushyingura Étienne Tshisekedi, uyu muhango uazabera muri Komini Nsele , uyu muhango byitezwe ko uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi, hamwe n’abandi bayobozi benshi  bazaba ari benshi kurusha abitabiriye irahira rye

Biteganywa ko nyuma yo gushyingurwa mu cyubahiro, Tshisekedi azubakirwa ikibumbano kizashyirwa hafi y’aho Kabila atuye kuva yava ku butegetsi.

Étienne Tshisekedi yabaye umwe mu banyapolitiki ba mbere batinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko guhera mu 1980. Yashinze Ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), akomeza guhatana ndetse ntiyanavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila wahiritse Mobutu mu 1997. Étienne Tshisekedi nyuma yaho yaje no kutavuga rumwe na Joseph Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001 nyuma y’urupfu rwa se Laurent-Désiré Kabila.

 Étienne Tshisekedi yashizemo umwuka ku wa 1 Gashyantare 2017, afite imyaka 84.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger