AmakuruAmakuru ashushye

Umubare w’abanduye coronavirus mu Rwanda wiyongeyeho abandi 7

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, mu bipimo byafashwe habonetse abandi barwayi barindwi ba COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus, bituma umubare wabo ugera kuri 82.

Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abatahuweho Coronavirus biganjemo abaheruka gukorera ingendo hanze y’u Rwanda n’abahuye na bo bakigera imbere mu gihugu.

Umuntu umwe waje aturutse Dubai.
Umuntu umwe waje aturutse mu Bwongereza.
Abantu babiri baherutse kugirira ingendo mu bihugu byo mu Karere.
Abantu batatu batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa.

Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisante yashimangiye ko umuntu wese ugeze mu Rwanda azashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe ahagereye, inasaba ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo.

Ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko kubera intera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, imipaka yose ifunzwe, ko abadafite ibikorwa byihutirwa bagomba kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, iminsi 11 muri 14 yemejwe iruzuye, imibare igaragaza ubwandu bushya bwa Coronavirus nayo ikomeje kuzamuka, ariko itanga icyizere. Nta bwandu burahererekanywa hagati mu gihugu.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko hari icyizere ko mu mpera z’iki cyumweru umurwayi wa mbere mu bari kwitabwaho aza kurekurwa, akava mu bitaro cyane ko nta bimenyetso bya Coronavirus akigaragaza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi bitewe n’uburyo umubare w’abayandura wiyongera kuva yaboneka mu Bushinwa mu Ukuboza 2019.

Coronavirus imaze guhitana abantu 45 334, mu gihe abayanduye bagera ku 903 799, muri bo 190 675 barayikize.

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere byahagaritswe n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger