AmakuruImyidagaduro

Umubano wa Lil Wayne na Birdman ugiye kongera kugaruka. (+ Video)

Abaraperi bamazina akomeye muri Amerika Lil Wayne na Birdman  bagiye kongera guhuza nyuma yigihe kinini bari bamaze badacana uwaka.

Ibi bije nyuma yaho Birdman nyiri  Cash Money Records asabiye imbabazi Lil Wayne ku rubyiniro mu gitaramo Lil Wayne yakoreye mu mujyi wa New Orleans muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki gitaramo cyari cyiswe ‘Weezyana Fest 2018’ , Birdman yazamutse ku rubyiniro afata ijambo , atangira asaba imbabazi uyu muraperi mugenzi we  agira ati , “Mbabarira muhungu wanjye ,  narinziko umunsi nk’uyu uzaza , gusa sinarinzi igihe cyanyacyo  uyu munsi uzagerera.”

Lil Wayne yahise ahobera Birdman waje kumusaba imbabazi muburyo butunguranye nkubu, Birdman yakomeje agira ati “Ntabwo nzi ibyo mwese muzi , gusa njye nzi ibyo nzi kandi nzi uko niyumva kubera byo , ndashaka gusaba imbabazi uyu muvandimwe.”

Kutumvikana kwa Lil Wayne na Birdman kwatangiye mu 2016 ubwo Lil Wayne yavaga muri  lebo ya Cash Money, ashinja uyu Birdman kwangiza amasezerano bari bagiranye muri Cash Money  ndetse ngo Birdman niwe watumye album  ‘Tha Carter V” ya Lil wayne idasohoka , album yari kumwinjiriza Miliyoni 51 z’amadorali.

Nyuma yo gusaba imbabazi kwa Birdman biravugwa ko iyi album ya Lil Wayne ishobora kuzahita isohoka muri uyu mwaka.

 

 

Lil Wayne na Birdman

 

https://www.instagram.com/p/Bm7Zr-XH6EV/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_video_watch_again

Twitter
WhatsApp
FbMessenger