AmakuruImyidagaduro

Ukuri ku gitaramo cyo gusambana kigiye kubera i Kigali

Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa hanze y’u Rwanda bumiwe bifata ku munwa bavuga ko Isi irangiye kubera inkuru bamenye guhera ku wa Kabiri tariki ya 06 Ugushyingo ivuga ko i Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gusambana.

Amakuru asa naho ahagije kuri iki gitaramo avuga ko umugabo wese cyangwa se umusore uzacyitabira azajya agura ticket yo kwinjira akongezwa inkumi yo gusambanya, ibi ntibisanzwe muri Afurika byumwihariko mu Rwanda nk’igihugu kigendera ku muco cyane.

Kubona aya amakuru ahagije uvanye mu bari gutegura iki gitaramo mu bwiru bukabije biragoye, kugira ngo ugire icyo ubwirwa n’uko utigira umunyamakuru ahubwo ukaba nk’umuntu ushaka kugura ticket ngo uzacyitabire. Iki gitaramo kiri gutegurwa mu ibanga rikomeye cyane bikabije, mu kucyamamaza ntibavuga aho kizabera, ifoto icyamamaza iriho umukobwa wicaye ahambiriye imigozi ku mabere n’igice cyo hasi, yambaye n’inkweto ndende.

Kugirango tumenye byinshi birenzeho, aho kizabera, ibiciro byo kwinjira, icyo bisaba ngo umuntu acyitabire, umunyamakuru wa Teradignews yigize nk’umuntu ushaka kukijyamo maze aganira ku murongo wa Telefoni n’umukobwa witwa Teta uri mu bari kugitegura,  gusa uyu mukobwa yirinze kugira byinshi abitangazaho ndetse ntiyanavuga irindi zina rye.

Yavuze ko kwinjira ari 30 000 Frw mu myanya isanzwe na 50 000 Frw mu myanya y’icyubahiro, yavuze ko umuntu uzajya muri iki gitaramo azishima ku buryo burenze ndetse ko amatike yatangiye kugurwa ndetse ko abakobwa bazasambanywa bahari nta kibazo.

Ati:”ushaka itike wampamagara tukavugana. Uzajya umenya aho kizabera wishyuye kuko ni ibirori byihariye. Ibizakorerwamo byo ni byinshi uzishima birenze mu buryo bwose bushoboka, nuza uzanywa, urye, ubyinirwe ndetse nuba wishyuye mu myanya y’icyubahiro uzaba ufite umukobwa wawe muzasambana. Abakobwa turabifitiye ariko unamufite wamusohokana.”

Birasa naho bitoroshye kubona ticket!, uyu mukobwa yakomeje avuga ko utazagura ticket azabihomberamo kuko imyanya yateguwe ibaze. Ati:” Umuntu utazagura ticket mbere azabihomberamo kuko imyanya iteguwe irabaze n’abakobwa barabazwe, umuntu ushaka kugura ticket turahura akanyishyura turi kumwe ubundi nkamuha ticket ye.” Biteganyijwe ko kizatangira saa yine zijoro i Kigali ahantu hatari hamenyekana.

Haba abakirisitu cyangwa se abantu basanzwe bumiwe ndetse bakangaranywa n’iki gitaramo, mu butumwa bwacicikanaga kuri Facebook na Whatsapp bavugaga ababishinzwe mu nzego za Leta barwanya iki gitaramo bivuye inyuma ntikizabe. Abakirisitu bo bavugaga ko Isi irangiye.

Twagerageje kuvugana na Minisitiri w’umuco na  Siporo , Espérance Nyirasafari ubwo twateguraga iyi nkuru, avuga ko nta kintu yavuga ku gitaramo nk’iki kuko nta byinshi akiziho.

Ifoto iri kwamamaza iki gitaramo cyo gusambana
Amatike yatangiye kugurishwa, aya ni aya 30 000 Frw
Aya 50 000 Frw
Twitter
WhatsApp
FbMessenger