AmakuruAmakuru ashushye

Ukraine yeretse Uburusiya ko igifite imbaraga zo guhangana na bwo mu ntambara

Ukraine yanze gushyira intwaro hasi mu mujyi wa Mariupol kugira ngo abaturage bawo bahabwe inzira yo guhunga.

Uburusiya bwari bwabahaye amahirwe y’uko abasivile bakwemererwa kuva muri uyu mujyi gusa abari kuwurwanirira bagashyira intwaro hasi.

Ariko Ukraine yabyanze, ivuga ko ibyo kumanika amaboko muri uyu mujyi wo ku cyambu bitarimo.

Abantu babarirwa mu 300,000 bikekwako ko bahejeje wemuri uyu mujyi utabasha kugezwamo iby’ibanze nkenerwa.

Abawutuye bamaze ibyumweru barashwaho ibisasu n’Uburusiya mu gihe nta mazi cyangwa amashanyarazi ari muri uyu mujyi.

Ibikubiye mu byo Uburusiya bwasabye byatangajwe na Gen Mikhail Mizintsev ku cyumweru, wavuze ko Ukraine ifite gusa kugeza kuwa mbere 05:00 z’igitondo ku isaha ya Moscow (04:00 i Kigali) ngo yemere ibi bisabwa.

Uburusiya bwatangaga inzira zo gusohoka muri Mariupol guhera saa 10:00 z’ijoro ku isaha ya Moscow, hakabanza hagasohoka ingabo za Ukraine “n’abacancuro b’abanyamahanga” bakava muri uyu mujyi.

Nyuma y’amasaha abiri, Uburusiya bwavuze ko bwari kwemerera imodoka zitwaye imiti n’ibiribwa n’ibindi bya nkenerwa kwinjira muri uyu mujyi mu mahoro, imihanda imaze kuvanwamo za mine.

Gen Mikhail yemeje ko akaga gakomeye kuri rubanda kageramiye uyu mujyi – avuga ko ibi babasabye byari gutuma abasivile bahungira iburasirazuba cyangwa iburengerazuba.

Mu gusubiza ibyasabwe n’Uburusiya, minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yavuze ko batazahagarika kurwana kuri Mariupol.

Yasubiwemo n’ikinyamakuru Ukrainska Pravda agira ati: “Gushyira intwaro hasi ntabwo ibyo birimo.”

Pyotr Andryushenko umujyanama w’umukuru w’uyu mujyi nawe ku cyumweru yatangaje ko bazakomeza kurwana kuri Mariupol.

Ati: “Tuzarwana kugeza ku basirikare bacu ba nyuma.”

Yabwiye BBC ko inzira zo guhunga z’Uburusiya zidashobora kwizerwa.

Mariupol ni umujyi w’ingenzi ku Burusiya kandi niwo uri kuberamo imirwano ikomeye cyane muri iyi ntambara.

Abasirikare b’abarusiya barawugose kuva mu byumweru bishize, babuza ubutabazi ubwo aribwo bwose kugera ku bawutuye ubu badafite amashanyarazi, amazi cyangwa gas.

Uyu mujyi uri ku cyambu ariko kugeza ubu ingabo z’Uburusiya ntizirashobora kuwufata.

Hari amakuru avuga ko 90% by’inyubako z’uyu mujyi zangiritse cyangwa zashenywe kuva iyi ntambara itangiye mu byumweru bitatu bishize, abategetsi kandi bavuga ko nibura abantu 2,500 bamaze kwicwa.

Nyuma yo kurasa igisasu ku nzu mberabyombi mu cyuweru gishize aho abantu barenga 1,000 bari barahungiye, ku cyumweru abategetsi ba Mariupol batangaje ko ishuri ry’ubugeni ryari ryahungiyemo abantu 400 ryarashweho igisasu.

Umukuru wa Mariupol Vadym Boichenko yabwiye BBC ko imirwano yo mu muhanda ubu yageze rwagati muri uyu mujyi

Ibikorwa byabaye mbere byo kuvana abasivile muri Mariupol byahagaritswe n’ibisasu by’abarusiya, nubwo abategetsi bavuga ko ababarirwa mu bihumbi bashoboye guhunga mu modoka zabo.

Ku cyumweru, minisitiri w’intebe wungirije yavuze ko abantu 3,985 babashije kuva muri uyu mujyi bagahungira i Zaporizhzhia.

Perezida Zelensky wa Ukraine avuga ko ibikorwa by’Uburusiya byo kugota imjyi ari “ibyaha by’intambara”

Ati: “Ni uburyo bakora ku bushake. Bafite itegeko riboneka ryo gukora ibishoboka bagateza ibyago rubanda mu mijyi ya Ukraine kugira ngo abaturage bemere gukorana nabo.”

Umujyi wa Mariupol uri ku nyanja ya Azov ni ingenzi ku Burusiya kuko waba inzira y’ubutaka igeza ku nyanja uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger