AmakuruAmakuru ashushye

Ukraine igeze ahamanuka Intwaro z’Uburusiya n’abasirikare ba bwo

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko mu masaha 24 ashize ingabo zabo zahanuye kajugujugu eshatu z’Abarusiya n’izindi ndege nyinshi zitagira abapilote z’ingabo z’abarusiya.

Ingabo za Ukraine zivuga kandi ko zarashe “ibisasu bishwanyaguza” ibirindiro by’ingabo z’abarusiya n’ububiko bw’intwaro kugira ngo basenye aho bazivana ku butaka bwa Ukraine.

Zongeraho ko ingabo z’Uburusiya nta handi zirongera kwigarurira ko ziri gushira ingufu mu “gukomeza imipaka y’aho zafashe”.

Itangazo ryabo rivuga ko ‘morale n’intekerezo’ ku ngabo z’abarusiya bikomeje ‘kuba hasi’, ko hari abasirikare b’abarusiya bakomeje kwanga amabwiriza, no kujya mu mirwano.

Uyu munsi kuwa mbere hemejwe gusubukura ibiganiro

Abategetsi ku mpande zombi bemeje ko ibiganiro uyu munsi bisubukura hifashishijwe vídeo, bagerageza gushaka inzira yo guhagarika intambara.

Dmitry Peskov, intumwa y’Uburusiya muri ibyo biganiro akaba n’ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Vladimir Putin niwe watangaje ko ibi biganiro bisubukura.

Mykhailo Podolyak, intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro akaba n’umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky, yemeje ibi byatangajwe na Kremlin mu itangazo.

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, Podolyak yavuze ko Uburusiya bwatangiye kuganira mu buryo bwubaka.

Ati: “Mu buryo burushijeho kuba bwiza, Uburusiya burarushaho kumva aho Ukraine ihagaze, byagaragaye kandi ku rugamba, no mu bikorwa bya Ukraine mu kurengera inyungu zayo.”

Ku cyumweru, Zelensky yavuze ko intumwa ze ziri mu biganiro n’iz’Uburusiya buri munsi.

Indege z’Uburusiya zikomeje guhanurwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger