AmakuruImyidagaduro

Uko Safi Madiba yakiriye kudatumirwa mu bukwe bwa Humble Jizzo

Nyuma yaho Safi aviriye mu itsinda rya Urban Boys agatangira gukora umuziki ku giti cye hagiye havugwa byinshi yuko abasore bagize iri tsinda batagicana uwaka  na Safi witandukanyije nabo.

Muri iyi minsi Humble Jizzo umwe mu bagize Urban Boys ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umukunzi we Amy Blauman ukomoka muri Amerika banabyaranye umwana umwe, icyakora n’ubwo agiye gukora ubukwe ntabwo yigeze atumira mugenzi we Safi bahoranye mu itsinda imyaka myinshi.

Safi Madiba agaruka kuri uku kudatumirwa yavuze ko ubu bukwe usibye no kutamu tumirwa yari kuzabwitabira gusa ngo ikibazo ni uko ubu bukwe bwahuriranye n’ibitaramo bya The Mane  byiswe  ‘Simbuka Tour’.

Yagize ati” Ubukwe nari kuzabutaha kubera ko ari umuntu twabanye kandi ntabwo twabanye nabi gusa ubukwe yabuteguye natwe twaramaze gushyiraho amatariki y’ibitaramo [..] si ukuvugango narutishije igitaramo umuvandimwe ahubwo iyo mba narabimenye mbere yuko dupanga ibitaramo iyi weekend nabwo nari kwemera ko tujya Huye ariko ubu hashize amezi agera muri 3 dupanze ibi bitaramo.”

Safi Madiba yanaboneyeho umwanya wo kwifuriza Humble Jizzo ubukwe bwiza anatangaza ko yishimiye intambwe ateye yo gushyira ku mugaragaro ko yashatse, bityo Safi ahamya ko ari intambwe ikomeye kuri Humble Jizzo. Abajijwe niba ntakibazo ubusanzwe afitanye na Humble yasubije ko ntacyo ,kandi ko yishimye ko ubukwe bwe abukoze kumugaragaro ndetse ko amwifurije amahirwe masa mu rugo rwe.

Humble Jizzo mu minsi ishize we yavuze ko atatumiye Safi Madiba kuko ngo hari amagambo Safi yakunze kuvuga mu itangazamakuru ko batigeze baba inshuti

Nizzo umwe mu basore bagize iri tsinda mu minsi ishize ubwo yari mu kiganiri Samedi Detante yavuze ko gutandukana na Safi ntacyuho byasigiye iri tsinda  “ Umwaka watangiye bitameze neza harimo gushwana kw’itsinda ariko turakomeza twumva ko itsinda ntaho rigomba kujya. Muri kano kanya ihagaze neza nkuko bigomba kumera.” Abajijwe niba ntacyuho cya Safi cyagaragaye mu itsinda, yasubije agira ati “Iyo kigaragara ntabwo yari kuba igenda neza, ntacyuho kirimo ijwi rye narihaga agaciro ariko niba yarashatse gufata ijwi rye akarijyana ahandi ni uburenganzira bwe ariko ntabwo rigifite agaciro mu itsinda, rifite agaciro ku giti cye.”

Nizzo avuga ko kuva Safi yava mu itsinda batarongera guhura “Ku mukumbura ni ibintu bisanzwe ariko bibaho ko ushobora gukumbura ikintu ntukibone , urabyakira , ntago ndagira ayo mahirwe yo guhura nawe ariko biramutse bibaye ngobwa ko duhura kuri njyewe nka Nizzo ntakibazo keretse we afite ikibazo.”

Ubu bukwe bwa Humble Jizzo buzabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu tariki 24 Ugushyingo 2018, abazabwitabira baturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika batangiye kugera i Kigali
Safi Madiba avuga atabasha kwitabira ubukwe bwa Humble kubera gahunda z’ibitaramo arimo bya ‘Simbuka Tour’ byateguwe na The Mane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger