AmakuruImikino

Uko ibya Neymar, PSG na FC Barcelona byifashe kugeza magingo aya

Izina Neymar Jr. ni rimwe mu yagarutsweho cyane mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi. Hashize igihe kigera ku mezi hafi atatu hasakaye amakuru y’uko uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil yifuza kuva muri PSG akinira, agasubira muri FC Barcelona yahozemo gusa kugeza magingo aya ibye ntabwo birasobanuka.

Inkuru igaragara mu bitangazamakuru bitandukanye byandika siporo ku mugabane w’Uburayi ivuga ko Neymar ari mu muryango usubira muri FC Barcelona.

Ikinyamakuru Sport cyandikirwa mu ntara ya Catalunya mu mujyi wa Barcelona, cyaraye cyanditse ko PSG yiteguye kwemera abakinnyi babiri basanzwe bakinira FC Barcelona kugira ngo igurane na yo Neymar.

Ku rundi ruhande hari andi makuru avuga ko ikipe ya PSG idakozwa ibyo kuba yaganira na Barcelona basanzwe badacana uwaka, ahubwo ikaba yifuza kugurisha Neymar mu makipe ya Real Madrid na Juventus yo mu Butaliyani. Indi nkuru yaraye isohotse mu kinyamakuru Sport ivuga ko Real Madrid yemeye guha PSG miliyoni 120 z’ama-Euro kugira ngo ihabwe Neymar, hanyuma ikongeraho Umunya-Croatia Luka Modric.

Ukuri guhari ni ukuhe?

Ukuri guhari ni uko FC Barcelona yifuza kugarura Neymar ndetse ikaba yiteguye gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo imwisubize. Uburyo iyi kipe yifuza gukoresha harimo kuba yamugura, kuba yagurana na PSG ikayiha abakinnyi no kuba yakwemera kumutizwa hanyuma ikazamugura nyuma.

Abakinnyi Barcelona yagerageje gukoresha kugira ngo ireshye PSG barimo Philippe Coutinho, Ivan Rakitic na Ousmane Dembele, gusa bose PSG yarabanze. Iyi kipe y’i Paris yifuza ko ngo iyi operasiyo yakwinjiramo abandi bakinnyi barimo Nelson Semedo na Todibo.

Ku ruhande rwa Neymar, we yifuza gusubira muri Barcelona mu gihe PSG yo yifuza ko atajyayo, ko ahubwo byaba byiza agiye i Madrid.

Mu gihe Sport yanditse ko Real Madrid yinjiye mu rugamba rwo guhanganira Neymar na Barcelona ndetse akaba anifuzwa cyane na Florentino Perez, hari andi makuru avuga ko uyu munya-Brazil atifuzwa na gato n’umutoza Zinedine Zidane. Perez we asanga ngo Neymar yaba igisubizo cy’ibibazo afite aho anengwa ku kuba yarasinyishije abakinnyi badashoboye muri iyi moeshyi.

Icyo FC Barcelona isaba Neymar kugira ngo kuyisubiramo bimukundire.

Hashize igihe kirekire Neymar agaragaza ko yifuza gusubira muri FC Barcelona, ndetse yagiye abivuga asa n’uca amarenga. FC Barcelona isanga ibi bidahagije, bityo ikaba yifuza ko Neymar yerura akavugira mu ruhame ko nta handi yifuza kujya uretse muri iyi kipe y’i Catalunya.

Mu gihe Neymar yaba akoresheje iyi nzira, birumvikana ko Barca ari yo yaba ifite mu biganza amahirwe yo kumwisubiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger