AmakuruAmakuru ashushye

Uko ibigo bimwe bya Leta byimuriwe mu mijyi yunganira Kigali no mu turere

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye.

Mu mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

I Nyagatare hazakomeza kuba ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. I Musanze ho hashyizwe Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Busogo.

Mu mujyi wa Rusizi hashyizwe ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, i Karongi hashyirwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco naho mu Karere ka Ngororero hashyirwa Ikigo gishinzwe amashyamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’ibikorwa remezo, Gatete Claver, yavuze ko bagiye bimura ibigo bashingiye ku nshingano zabyo n’aho zihuriye n’imijyi byimuriwemo.

Kuba hari ibigo byajyanywe mu mijyi yindi itari mu yunganira Kigali, Minisitiri Gatete yavuze ko n’ibindi bice by’igihugu bikeneye iterambere.

Yavuze ko bizoroshya imitangire ya serivisi kandi bihendukire Leta haba mu nyubako bizakoreramo, zaba ari iza Leta cyangwa izikodeshwa.

Minisitiri Gatete yavuze ko hatangiye igenzura ryo kumenya buri kigo aho kizajya n’ibizakenerwa, ku buryo mu Ukuboza uyu mwaka hazaba hamaze kuboneka ibikenewe, ibigo bya mbere bigatangira kwimuka.

Ati “Ubu twarimo dusuzuma inyubako. Hari izishobora kuba zihari, hari n’izindi zikeneye kuvugururwa n’ahandi dushobora gukodeshereza. Biradufasha n’inyubako zimwe na zimwe zitajyaga zikoreshwa, biradufasha aho kugira ngo zipfe ubusa.”

Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro y’umwiherero wa 14 w’abayobozi, ugamije guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

Ubusanzwe ibyicaro by’inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n’ibindi bya leta, iby’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, biba mu murwa mukuru Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by’iterambere byirundira ahantu hamwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger