AmakuruPolitiki

Uko FDLR iherutse kwica abasivili ibaziza kuyima ibiryo bimwe mu biri gutera agahinda kenshi M23

Mu minsi ishize haherutse kugaragara ifoto y’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, barigusahuranwa ibiryo bari batse umuturage wari umaze kubihishya agiye kurya bamutera akabibegurira kugira akize amagara ye.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buvuga ko bubabajwe n’abaturage b’abasivili barimo kwicwa bazira kubura ibyo kurya baha abarwanyi ba FDLR bahanganye nayo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M 23 Majoro Willy Ngoma, rivuga ko mu ijoro ryo kuwa 21 Kamena 2022, ahagana saa munani z’igicuku (2H00), abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bagabye igitero bise icyo guhana mu gace ka Ruvumu 1 bakica abaturage babaziza kuba batarabahaye amakuru yaho abarwanyi ba M23 bari baherereye,ndetse ngo bakabima n’ibyo kurya by’abasirikare nkuko byategetswe na FARDC.

M23, ivuga ko FARDC yategetse abaturage bo muri Lokarite ya Nkokwe kujya batanga amakuru n’ibyo kurya ku barwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bayifasha kurwanya M23 bahafite ibirindiro.



Iki gitekerezo cyanenzwe n’umuyobozi w’iyi Lokarite Deo Bitegeka. Ibi byanatumye uyu musaza ugeze mu za bukuru ategeka umuhungu we umufasha kuyobora ako gace Emmanuel Bitegeka kwanga ubwo busabe bw’aba basirikare ba Leta.

Kubura ibiryo n’amakuru kuri M23, ngo byatumye mu rugamba rwabaye kuwa 21 Kamena 2022, M23 ibakubitira inshuro mu rugamba rwabereye mu mudugudu wa Kishali. Kubera umujinya batewe n’abarwanyi bagenzi babo biciwe na M23 ku rugamba, FDLR na Nyatura bateguye igitero cyiswe icyo guhana mu mudugudu wa Ruvumu 1 bica abantu 3, FARDC ihita itangaza ko bishwe na M23.

M23 yaratabaye!

Muri iryo joro M23 ikimenya amakuru ko FDLR yagabye igitero mu baturage yaratabaye isanga abo barwanyi bagabye icyo gitero bise icyo “guhana” bagiye,mu iperereza M23 ivuga ko yakoze, harimo n’ikiganiro bagiranye n’umuyobozi w’Umudugudu wa Ruvumu1, Anatole Sahonkuye. Sahonkuye avuga ko aba baturage bishwe n’izi nyeshyamba ziri mu bufatanye na FARDC, byatewe n’uburakari batewe n’uko umuyobozi wa Lokarite ya Nkokwe, yabimye ibiribwa bitunga abasirikare bigatuma batsindwa.

M23 ivuga ko idashobora kwihanganira ibirego ishinjwa na FARDC byo kwica abasivili mu gihe bizwi neza ko ari indwanyi z’amahoro, ari naho bahera bavuga ko hari byinshi igisirikare cya Leta cyakabaye cyitaho ubwacyo, birimo nko gukora iperereza ku rupfu rwa Gen Thadee Safari wishwe n’abo bafatanyije urugamba. Imirwano y’ama Mai Mai bayifasha birirwa bahanganye n’izindi mfu z’abavuga Ikinyarwanda bicwa n’izi nyeshyamba zifite ingengabitekerezo yo ku

Inkuru yabanje

Ifoto y’Abarwanyi ba FDLR barigusahuranwa ibiryo by’umuturage ikomeje gutangaza benshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger