AmakuruPolitiki

Uko Congo yakiriye irekurwa rya Jean Pierre Bemba

Leonard She Okitundu  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yavuze ko Jean Pierre Bemba yemerewe kugaruka muri Congo  nyuma yo kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Jean Perre Bemba  wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu 2003,  yari amaze imyaka 10 afunzwe, kuri ubu akaba yaramaze guhanagurwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Leonard She Okitundu ubwo yaganiraga na AFP avuga ku kugaruka mu gihugu kwa Jean Pierre Bemba yagize ati  “Jean Pierre Bemba yagiye ku bushake bwe, niba ashaka kugaruka, ashobora kugaruka.”

Gusa hari abavuga ko Jean Pierre Bemba aramutse agarutse muri Congo ashobora kuzakurikiranwa n’ikinko cyangwa n’ubutabera bwa Congo, Gusa AFP ivuga ko uyu mu  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ntakintu yigeze abitangazaho, gusa ibinyamakuru nka news24 , Africanews bivuga ko Bemba ashobora kujya hagati ya Congo n’igihugu cy’ u Biligi cyamaze kwemeza ko nacyo kizamwakira naramuka ashatse kuhagaruka,

Ubundi umugore n’abana ba Jean Pierre Bemba baba mu Majyepfo ya Bruxelles  ahitwa Rhode-Saint-Genese,  ari naho yafatiwe muri Gicurasi 2008, agahita ashyikirizwa urukiko mpana byaha rwa ICC  icyo gihe yashinjwaga ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu , ibyaha yahanaguweho n’abacamanza ba ICC  nyuma y’aho uru  rukiko rusanze mu rw’iremezo hari amakosa akomeye yakozwe mu guca urubanza rwamuhamije ibyaha agakatirwa imyaka 18 y’igifungo.

Jean Pierre Bemba wari umaze imyaka 10 afunzwe ubu yemerewe kugaruka mu gihugu cye cya Congo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger