Uko byifashe ku mipaka ya Rubavu nyuma yaho i Goma hagaragariye umurwayi wa Ebola
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yageze mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yasuye imipaka ihuza Goma na Gisenyi mu rwego rwo kureba ingamba zashyizweho zo gukumira Ebola yagaraye i Goma kugira ngo itinjira mu Rwanda
Uru ruzinduko rutunguranye rubaye nyuma yaho mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragariye umuntu umwe urwaye Ebola aturutse Butembo.
Minisitiri Diane Gashumba nyuma yo gusura iyi mipaka(Grande Barrière na Petite Barrière) yasabye abaturage gukomeza kwirinda iki cyorezo anabibutsa ko batangomba kwirara ndetse ko mu gihe iki cyorezo kitaragera mu Rwanda bakwiye kugabanya ingendo bagiriraga I Goma.
Yagize ati “Nkuko mwabyumvise ku munsi w’ejo hagaragaraye umuntu umwe ufite ibimenyetso bya Ebola i Goma noneho ni hafi cyane y’igihugu, icyo twigisha abanyarwanda si gishya , ni ugukomeza kwirinda ntibirare icyorezo ntaho cyagiye cyageze hafi ni ukongera imbaraga mu kwirinda, kwirinda ni ukugira isuku muri rusange , murabizi ko umuco w’isuku niwo dutoza abanyarwanda ,”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye abajya i Goma ko baba baretse kujyayo niba ibyo babahirayo bashobora kubibona mu Rwanda , igihe bagiyeyo basabwe kwirinda cyane kuko nabo ubusugire bw’igihugu bubareba.
Ati “Iyo wumvise ahantu hari icyorezo ntabwo ujyayo ,niyo ugiyeyo ugenda ni ukugenda ubitekereza ukamenya ingamba tumaze iminis twigisha abanyarwanda, ikindi ugomab kumenya ko ubusugire bw’igihugu bukreba nk’umunyarwanda nabasaba niba ibyo uhahira Goma ushubira kubibona mu Rwanda waba uretse kujyayo mugihe iki cyorezo kitaracika muri kiriya gihugu, mu gihe ugiye usabwe kwirinda bikomeye”
Abaturage bakoresha iyi mipaka umunsi ku munsi mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Teradignews wari i Rubavu batangaza ko batareka kujya muri Congo cyane ko ari ho bahahira ndete bakura marumuko ya buri munsi ahubwo icyo bari gukora ari ukwirinda gusuhuzanya ubundi bagaca mu nzira zemewe n’amategeko ari nako bakaraba amazi arimo umuti ari kumipaka . gusa nanone ngo “umuntu arindwa n’Imana.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yanasobanuye ko uwagaragayeho Ebola i Goma yasubijwe i Butembo aho yari yaturutse naho abari kumwe na we mu modoka yamuzanye bashyirwa mu kato bari kwitabwaho n’abaganga .
Minisitiri Gashumba, nyuma yo gusura imipaka ihuza Goma na Gisenyi yatangaje ko nta gahunda yo gufunga imipaka ihari, atangaza ko camera zipima umuriro w’abinjira mu Rwanda zikomeza gukoreshwa, hanyuma n’abapima Ebola ku mupaka bakongerwa, asaba Abanyarwanda gutangira amakuru ku gihe.