AmakuruAmakuru ashushye

Uko Abamotari bakiriye impinduka zakozwe kuri za cameras mu mihanda ya Kigali

Mu minsi ishize ikibazo cya cameras zo mu mihanda nticyavugwagaho rumwe hagati y’abatwara ibinyabiziga hamwe na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aho abatwara ibinyabiziga bashinjaga polisi ko cameras zayo zibandikira amakosa batakoze cyangwa se zikabandikira ko bakoze amakosa ariko nyamara aho zashyizwe atari ho zari zikwiye kuba ziri.

Nyuma y’ubwumvikane buke bwariho, Perezida wa Repabulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye inzego zibifite mu nshingano kubisubiramo bakabinonosora neza kugira ngo ari abatwara ibinyabiziga ntibinubire ko barenganywa ariko kandi ntibikureho ko hakomeza kwirindwa umuvuduko ukabije.

Kuri ubu abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ‘cameras’ zagabanyijwe mu mihanda ndetse bakaba batacyandikirwa amakosa bitaga ay’akarengane.

Umwe mu bamotari waganiriye na KTradio avuga ko byari bikabije kuko ku munsi hari uwashoboraga kwandikirwa umuvuduko inshuro zirenze eshatu.

Ati “Burya natwe ntabwo twari tubizi uko bigenda, wajyaga kubona ukabona message, nkanjye banyandikiye rimwe mfite umuvuduko wa 48 kandi byari ahantu hari icyapa cya 60, jye nzi n’uwo bandikiye gatandatu wenda nshobora kubikubwira ntubyemere cyeretse wenda abikwiyerekeye muri telefone ye, ariko ubundi uwo munsi umusaza akibivuga ati umuvuduko wa 40 nanjye ku maguru ndawugenda byahise bikemuka, ubu bimeze neza nta kibazo ibyapa byasubiye gukurikizwa nka mbere”.

Undi we avuga ko ziriya cameras zimukanwa, zimwe bashyiraga ahantu hari icyapa cya 60, bagasaba umuvuduko wa 40, waba ufite nka 40 kandi ari muri 60 ugasanga bahise bakwandikira, zaragabanutse mu mihanda, ubu usanga ahantu hatari hateye n’icyapa bateraga camera ubu ntabwo bagipfa kuzihashyira, bityo bakaba bishimira ko batagipfa gutera camera aho biboneye.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko ikibazo cy’ibyapa na cameras hashize iminsi bivugwaho kandi ngo na Perezida wa Repubulika akaba afite umurongo yatanze.

Yagize ati “Ibyuma bifite ukuntu biteye ubwabyo, ntusezerana na byo bishobora kugira amakosa bikora, ariko iyo habaye ikintu nk’icyo ukandikirwa mu buryo butari bwo, biroroshye cyane kuza ahakorera polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda (traffic police) cyangwa ukandika, twashyizeho uburyo butandukanye, haba guhamagara, haba kwandika, cyangwa se no kwiyizira ubwawe, kugira ngo ugaragaze ikibazo ufite tugisuzume, hanyuma tukurenganure niba mu by’ukuri warenganye, ariko umurongo wo waratanzwe ni ibintu bikiganirwaho, ndatekereza ko umwanzuro uzafatwa uzaba unoze”.

Mu minsi ishize Perezida Kagame yavuze ko yasabye abapolisi kuringaniza ibyo bipimo by’umuvuduko ku buryo abantu bakwihutira kugera iyo bajya hatabayeho impanuka.

Yavuze ko abantu benshi yabonye bishimiye iki gitekerezo akaba yijeje ko aza gushaka ababishinzwe bagakemura icyo kibazo.

Umukuru w’igihugu kandi yanenze ikijyanye no guhanira abantu umuvuduko runaka kandi nta cyapa gihari kibwira abantu uwo bakwiye kuba barimo kugenderaho mu gace runaka.

Muri rusange izi camera zishyirwa ahantu ku buryo utwaye ikinyabiziga hari umuvuduko aba atagomba kurenza, zigafata amakuru yikinyabiziga nyuma akazacibwa amande.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger